Ubumuga bw' uruhu rwera

Kubijyanye na Wikipedia

Ubumuga bw' uruhu rwera ni bumwe mu bumuga bukunze kwibasira abantu biturutse ku kubura uturemangingo twa melanini mu ruhu rw' umuntu. uko imyaka ishira ubu bumuga burushaho kwiyongera, urugero nko mu Rwanda kugeza muri 2023 abafite ubumuga bw' uruhu rwera bari baga 1500 mu gihugu hose.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw' uruhu rwera mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa mu Rwanda kimwe nahandi ku isi aho hakorwa ibikorwa byibanda ku kuvura no gufasha abafite ubumuga bw' uruhu rwera, urugero nko mu Rwanda inzego bwite za leta ndetse nizifite ubuzima munshingano zifatanya n' inzego z' abafite ubumuga n' imiryango itari iya leta mu kureberahamwe icyakorwa ndetse n' ubufasha bugenerwa abafite ubumuga bw' uruhu rwera. mu Rwanda uyu munsi uheruka kwizihizwa kuwa 13 Kanama 2023 aho ibyo birori byabereye mu karere ka Musanze kurwego rw' igihugu.[1] [2]

Ubuvuzi n' ubufasha buhabwa abafite ubumuga bw' uruhu rwera mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda abafite ubumuga bw' uruhu rwera bahabwa ubuvuzi burimo gushiririza uduheri two kuruhu dushobora gutera kanseri y' uruhu, indorerwamo z' amaso zirinda amaso yabo kwangizwa n' imirasire y' isuba n' amavuta yo kurinda uruhu rwabo kwangirika kandi basuzumwa indwara z' uruhu niza amaso. ubufasha bahabwa harimo nk' ibiryamirwa, ingofero zibarinda izuba no kwishyurirwa ubwisungane mukwivuza (Mutuel de sante).[3]

Imyigire y' abafite ubumuga bw' uruhu rwera[hindura | hindura inkomoko]

Nkuko leta y' Urwanda yashyize ingufu mu burezi kuri bose ndetse n' uburezi budaheza, muri icyi cyerekezo abafite ubumuga muri rusange n' abafite ubumuga bw' uruhu rwera byumwihariko ntibasigaye inyuma, bariga mu mashuri nkabandi bose kandi barashoboye, abasoje amasomo bakora imirimo inyuranye kimwe nkabanyarwanda bose yaba ishingiye kubumenyi ngiro n' ubumenyi rusange, ntaho bahejwe kuko no munzego z' imiyoborere ubasangamo, izubutegetsi bwite bwa leta ndetse ni izibigo n' imiryango itari iya leta.[4] [5]

Inama bagirwa mu kwita kuruhu rwabo [6][hindura | hindura inkomoko]

abafite ubumuga bw' uruhu rwera hari inama zingenzi bakwiye gukurikiza kugirango bite kandi babungabunge uruhu rwabo:

  1. Kugana muganga igihe cyose ugize ikibazo kuruhu kugirango agukurikirane.
  2. Kurangwa n' isuku y' uruhu, kuko isuku niwo muti wibanze wa buri kintu.
  3. Kurinda amaso imirasire y' izuba, abahanga bavugako bakoresha indorerwamo nibura zib\sha guhagarika 99 - 100 % by' imirasire y' izuba.
  4. Gukoresha amavuta arinda uruhu, guhitamo ayo ugomba gukoresha nka SPF30+ Kandi ukisiga nibura buri nyuma minota 20.
  5. Kwirinda kujya ku zuba igihe kinini, irinde kujya ku zuba igihe kirenze iminota 20 mugihe ukora imirimo igusana kuba ku zuba. izinama hamwe nizindi uzikurikije byagufasha kurinda no gufataneza uruhu rwawe wowe ufite ubumuga bw' uruhu rwera.

Intanganturo.[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.rba.co.rw/post/Abafite-ubumuga-bwuruhu-rwera-barashima-uko-bafatwa
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/130736/uko-abafite-ubumuga-bwuruhu-bakwiriye-kwita-ku-ruhu-rwabo-130736.html
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abafite-ubumuga-bw-uruhu-rwera-beretswe-inyungu-iri-mu-gushyira-hamwe
  4. https://rw.igihe.com/amakuru/article/abantu-bafite-ubumuga-bw-uruhu-bibukijwe-ko-bifitemo-ubushobozi-bwo-gukora
  5. https://umuseke.rw/2022/06/abafite-ubumuga-bwuruhu-bashimye-intambwe-iterwa-mu-kubakira-mu-muryango/
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/130736/uko-abafite-ubumuga-bwuruhu-bakwiriye-kwita-ku-ruhu-rwabo-130736.html