Ubumenyi ku bidukikije

Kubijyanye na Wikipedia

Ibidukikije bigizwe n'ibinyabuzima ndetse n'ibitafite ubuzima ariko karemano bisobanuyeko atari ibintu byakozwe n'abantu. iri jambo akenshi rikoreshwa havugwa ibintu bigize isi cywangwa isi ubwayo[1].ibindukikije rero ni uruhurirane rw'ibifite ubuzima ikirere,umutungo kamere bishobora kugira ingaruka ku mibereho y'abantu ndetse n'ibikorwa byunguka.ibidukikije bishobora gutandukanwamo ibice bikurikira[2]:

Gutera ibiti

Ubwoko bw'ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Hari ubwoko bubiri(2) bw'ibidukikije

  1. ibidukikije karemano
  2. ibidukikije byakozwe n'abantu

Ibidukikije karemano[hindura | hindura inkomoko]

Ibidukikije karemano bigizwe ibintu kamere bityo rero n 'ibintu karemano bitarimo ubushake bw'abantu .Rimwe na rimwe, abantu ntibashobora kugenzura imiterere yabyo aha turavugamo amashyamba, imigezi, imisozi , ibishyanga ndetse n'ibindi.Ikoreshwa kandi mukwerekana ibinyabuzima nk'inyamaswa,ibimera, n'umutungo kamere ugire uruhare m'ubukungu bw'igihugu.

ishyamba cyimeza

Ibidukikije byakozwe n'abantu[hindura | hindura inkomoko]

Ibidukikije byakozwe kandi bigakorwa n'abantu. Harimo aho borera amafi (aquarium), imirima y'ibihingwa, ubusitani, parike z'inyamaswa , pariki z'ubukerarugendo(zoo) , ni'bindi.

Ibigize ibidukikije bigabanijwemo ibyiciro bibiri[3]:

  • Ibinyabuzima byose birimo inyamaswa, inyoni, amashyamba, udukoko, ibikururuka hasi na mikorobe nka algae, bagiteri, fungus, virusi, n'ibindi
  • Ibintu byose bitabaho nk'umwuka, igicu, umukungugu, ubutaka, imisozi, inzuzi, ubushuhe, amazi, imyuka y'amazi, umucanga, n'ibindi.

Akamaro k'ibidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Ibidukikije bigira uruhare runini m'ubuzima bwiza no kubaho kw'isi .Isi ni inzu y'ibinyabuzima bitandukanye kandi twese dushingiye kubidukikije ku ibiribwa, umwuka, amazi, n'ibindi bikenerwa.[4] Ku bwibyo, ni ngombwa kuri buri muntu akwiriye kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Ingaruka z'ibikorwa bya muntu ku bidukikije[hindura | hindura inkomoko]

Hariho ubwoko butandukanye bw'ibikorwa by'abantu bitera ingaruka mbi ku ibidukikije, birimo- imvura ya aside, aside yo mu nyanja, ihinduka ry’ikirere, gutema amashyamba, kugabanuka kwa ozone, guta imyanda iteje akaga, ubushyuhe bw’isi, abaturage benshi, umwanda , n'ibindi.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
  2. https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
  3. https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.
  4. 4.0 4.1 https://byjus.com/biology/our-environment/#:~:text=Environment%20plays%20an%20important%20role%20in%20healthy%20living%20and%20the,save%20and%20protect%20our%20environment.