Ubukwe bubumbatiye umuco nyarwanda gute?


Ubukwe ni kimwe mubimenyetso bibumbatiye umuco kubera ko ariwo mwanya mwiza wo gukora imwe mumihango ndetse n'imigenzo yakorwaga mu Rwanda rwo hambere. sibyo gusa no muri ibi bihe iracyakorwa kandi niyo nzira igaragaza abo turi bo nkabanyarwanda. harimo nko:Gusaba no gufata irembo, Gusaba no gukwa, Gutanga indongoranyo, Gutebutsa, kogosha ,gutwikurura, kugeramurugo ndetse n'ibindi.[1]
Gusaba no gufata irembo
[Hindura | hindura inkomoko]Gusaba no gufata irembo ni umuhango wakurikiraga kurambagiza ikabera iwabo w'umukobwa Iyo se w’umuhungu yabaga amaze kumvikana na se w’umukobwa igihe bazazira gusaba irembo, yatumaga ku muryango we akabagezaho urubanza afite. Umukuru w’umuryango akaba ari we ufata inshingano zo kuzajya gusabira irembo umuhungu wabo cyangwa akagira undi aziha cyanecyane akaba ari se w’umwana.[2] Habagaho gusaba irembo bamara kuribemerera noneho nyuma hakaba umuhango wo gufata irembo.[2]
Gukwa umugeni
[Hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda, gukwa ni ugutanga ikintu kemewe nk’inkwano kugira ngo ubone umugeni, kikaba ari ikimenyetso cyo kwerekana ko umugeni afite aho aturuka, ko atishyingiye, ko ashyingiwe n’umuryango. Inkwano rero yari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa kubera ko yabaga yarareze neza, umwana akaba agiye gushinga urwe rugo.[2]
Gutanga Indongoranyo
[Hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda, gukwa ni ugutanga ikintu kemewe nk’inkwano kugira ngo ubone umugeni, kikaba ari ikimenyetso cyo kwerekana ko umugeni afite aho aturuka, ko atishyingiye, ko ashyingiwe n’umuryango. Inkwano rero yari ishimwe ry’umubyeyi w’umukobwa kubera ko yabaga yarareze neza, umwana akaba agiye gushinga urwe rugo.Iyo umukobwa wasabwe akanakobwa ageze mu rugo rwe, Imana ikamuha urubyaro n’inka bamukoye ikabyara ubugira gatatu, inyana ivutse bwa gatatu se w’umukobwa ayirongoranya umukwe we.[2]
Gutwikurura
[Hindura | hindura inkomoko]Gutwikurura mu muco w’u Rwanda, ni imihango ikorwa hagamijwe gusohora umugeni no kumuha uburenganzira bwo kugira imirimo akora.[2]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.google.com/search?q=ubukwe+mu+muco+nyarwanda&oq=UBUKWE+MUMU&gs_lcrp=EgZjaHJvbWUqCAgBEAAYDRgeMgYIABBFGDkyCAgBEAAYDRgeMg0IAhAAGIYDGIAEGIoFMg0IAxAAGIYDGIAEGIoFMgcIBBAAGO8FMgoIBRAAGKIEGIkFMgcIBhAAGO8FMgcIBxAAGO8F0gEJMTM2MjBqMGo0qAIAsAIB&sourceid=chrome&ie=UTF-8
- ↑ 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=56100&token=2a4a696f1d8616f868f1a1c7ca930a5ee1242509