Jump to content

Ubukode burabye bw'ubutaka mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
ubutaka
Ubutaka

Ikigo gifite imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu nshingano gitegura amasezerano y’ubukode burambye. Amasezerano y’ubukode burambye ashyirwaho umukono n’aba bakurikira.

1° Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka, cyangwa umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka w’ifasi ubutaka buherereyemo, mu izina rya Leta.

2° umuntu cyangwa umuhagarariye wemewe n’amategeko. Iyo ari ubutaka bw’Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka cyangwa ubw’abo bafitanye isano ku gisanira cya mbere, amasezerano y’ubukode burambye ashyirwaho umukono n’umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka wo mu ifasi ubutaka buherereyemo.

Iyo ari ubutaka bw’umubitsi w’inyandikompamo z’ubutaka cyangwa ubw’abo bafitanye isano ku gisanira cya mbere buri mu ifasi akoreramo, amasezerano y’ubukode burambye ashyirwaho umukono n’Umubitsi Mukuru w’inyandikompamo z’ubutaka.