Ubukerarugendo muri Repubulika ya Centrafrique
</br>Repubulika ya Centrafrique yagiyge hasi mu bukerarugendo kubera amateka ya vuba y’amakimbirane n’imvururu, ndetse n’umutekano muke mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu, cyane cyane amajyaruguru n’amajyaruguru ashyira uburengerazuba. [1] [2]
Ubukerarugendo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) bwahuye n'ingaruka kubera intambara y'abenegihugu n'amakimbirane mu bihugu bihakikije.
Repubulika ya Centrafrique CAR ni igihugu kidakora ku inkombe muri Afurika yo hagati gifite abaturage 6,100,000 [1] mu buso bwa kilometero kare 623,000.
Repubulika ya Centrafrique CAR ikikijwe na Tchad mu majyaruguru, Sudani mu majyaruguru, Sudani y'Amajyepfo mu burasirazuba, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika ya Kongo mu majyepfo, na Kameruni mu burengerazuba.
Kuva mu ntangiriro yo mu myaka yaza 2000, intambara y'abenegihugu n'imidugararo mu karere byateje ihungabana ndetse n'umutekano mucye, bituma ubukerarugendo butagira umutekano.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite ubujyanama bw’ingendo mu rwego rwo guca intege ingendo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) ku benegihugu ba Amerika kubera ibyago by’imvururu z’abaturage n’ibyaha by’urugomo. [3] Muri Mata mu mwaka wa 2007, ibirori byo guhiga byabereye hafi y'umujyi wa Ndele byarateye maze umuhigi w'umufaransa aricwa abandi batatu barakomereka. [4]
Mu mwaka wa 2019, igihugu cyanditsweho ba mukerarugendo bagera ku 87,000 bari ku mwanya wa 174 ku isi. [2]
Repubulika ya Centrafrique (CAR) kandi yibasiwe n’amakimbirane yo mu karere, harimo nk’intambara yo muri Sudani yepfo ndetse n’imirwano mu bihugu byabaturanyi. [1] Umutekano mu gihugu ntushikamye, cyane cyane mu majyaruguru no mu majyaruguru ahana imbibi n'uburengerazuba. [2]
Mu myaka yashize, guverinoma yafashe ingamba zo gukaza umutekano mu gihugu kandi hamaze guterwa intambwe mu inganda z’ubukerarugendo. Nubwo, mu gihe intambara y'abenegihugu yarikomeje ndetse n'amakimbirane yo mu karere, ubukerarugendo muri Repubulika ya Centrafrique (CAR) bwakomeje guhabwa imbibi.
Ubukerarugendo muri Repubulika ya Centrafrique bwagize ingaruka mbi ku mateka ndetse n'imirwano ibera mu bihugu byabaturanyi. [1] Umutekano mu gihugu ntumeze neza, cyane cyane mu majyaruguru no mumbibi za majyaruguru y'uburengerazuba. [2]
Repubulika ya Centrafrique igira ibibazo byo kubura ikirere bigatuma aho ahantu hahenda. Ikibuga mpuzamahanga gihari ni Bangui M'poko. Ahantu mu gihugu hakurura abagenzi harimo Chutes De Boali, amasoko y'uburebure bwa m 50 (164 ft).
Parike y'igihugu ya Dzanga-Sangha mu majyepfo y'uburengerazuba bw'igihugu ifite ingagi n'inzovu. Abaturage ba Baka batuye muri kariya gace. Bayanga iruhande rw'umugezi wa Sangha mu mudugudu munini hafi ya parike y'igihugu. Uwo mudugudu ufite amazu mato mato hamwe naho kuryama. [5] Igihe cyiza cyo gusura igice kinini cy'igihugu ni guhera mu Gushyingo kugeza Mata. [6]
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 Travel And Tourism in Central African Republic, March 2007, Euromonitor.
- ↑ 2.0 2.1 2.2 Central African Republic: Overview, Lonely Planet
- ↑ "Central African Republic Travel Advisory". travel.state.gov. Retrieved 2022-05-17.
- ↑ Travel Warning Central African Republic, United States Department of State, 25 March 2008.
- ↑ Dzanga-Sangha National Park, Lonely Planet
- ↑ Central African Republic: When to Go, Lonely Planet