Ubukerarugendo muri Cote d'Ivoire

Kubijyanye na Wikipedia
Imazi meshi n'umucanga cg beach za Côte d'Ivoire ziri muri byishi bikurara ba mukerarugendo

Inganda z’ubukerarugendo za Cote d'Ivoire zateye imbere cyane kuva mu ntangiriro ya za 70. Igihugu cyari gifite ibitanda 11,374 mu byumba bya hoteri 7,786 ku igipimo cya 70% mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 1998, hari ba mukerarugendo bagera ku 301,039, barimo abarenga 73,000 baturutse mu (Ubudage), Ubufaransa n'Ubwongereza. Inyanja, imidugudu y'ubukerarugendo, hamwe n’amafoto ya safari binyuze mu kubungabunga inyamaswa ni bimwe mu bikurura abantu.

Icyangobwa cy'inzira kirakenewe ku ngendo zijya muri Cote d'Ivoire. Viza ntisabwa kubamara iminsi itarenze 91,  nanone icyemezo cyo gukingira irwara yo mu bwoko bw'ibicurani yitwa Yellow fever gisabwa abashitsi bose babanyamahanga basura kino gihugu. Mu mwaka wa 2002, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yagereranije igiciro cyo kuguma muri Abidjan ku madolari 160 y'amanyamerika ku munsi, ugereranije na Yamoussoukro ku madolari 98 y'amanyamerika.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

Inyandikorugero:Wikivoyage