Ubukangurambaga bwo kwigisha abafundi kubaka inzu zihangana n’ibiza

Kubijyanye na Wikipedia

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangije ubukangurambaga bwo guhugura no kwigisha abafundi uko bagomba kujya bubaka inzu neza ku buryo idashobora gusenywa n’imvura mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe mu Kwezi kwahariwe guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza bituruka ku mvura aho igenda yereka abafundi uko bakwiye kubaka inzu aho kuzisondeka kuko ari bimwe mu bituma zigwa iyo imvura yaguye.

Intego[hindura | hindura inkomoko]

MINEMA iri kugenda ihugura abafundi bo mu turere dutandukanye dukunze kwibasirwa n’ibiza iyo twaguyemo imvura nyinshi aho ibereka uko bakwiye kujya bubaka inzu neza bakanayishyiraho imisingi (Fondation) kugira ngo amazi atazinjiramo akazisenya no kuzirika ibisenge ngo umuyaga utabitwara.

Ubu bukangurambaga bumaze gukorerwa mu Turere twa Rulindo na Nyagatare, bikaba biteganyijwe ko buzagezwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane ahakunze kwibasirwa n’ibiza.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/hatangijwe-ubukangurambaga-bwo-kwigisha-abafundi-kubaka-inzu-zihangana-n-ibiza