Ubuhinzi bwa Karoti

Kubijyanye na Wikipedia
Imboga za Karoti
Ubuhinzi bwa Karoti

Umumaro wa Karoti Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye kuri vitmini A, B, C na E zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu mu kuwurinda ubuhumyi n’izindi ndwara, gutuma uruhu rusa neza n’ibindi. Karoti zihingwa mu turere twose tw’u Rwanda, mu butaka buseseka, buhitisha amazi kandi bufumbiye.[1]Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bamaze kubona ubukungu bwihishe mu gihingwa cya karoti, bituma bitabira kugihinga, bakaba bemeza ko umusaruro babona ari mwinshi ku buryo utunze igihugu.

Umuhinzi wa Karoti

Tumenye Igihingwa Karoti[hindura | hindura inkomoko]

Karoti zihingwa mu murima urambuye cyangwa se mu turima dufite m1,2 mu bugari, uburebure bwo buterwa n’uburebure bw’umurima cyangwa ubushake bw’umuhinzi.Iyo umuhinzi amaze gutegura umurima, kuwufumbira no gutegura uturima ateramo karoti, akora imirimo ikurikira:Guca imirongo igororotse asiga cm 30 hagati yayo,Umurama uterwa uvangwa n’umucanga cyangwa ivu kugira ngo ubucucike bw’umurama bugabanuke,Kuminjira umurama uvanze n’ivu cyangwa umucanga muri ya mirongo,Korosa agataka gake ku murama wanyanyagijwe mu mirongo no Gutwikiriza ibyatsi ahamaze guterwa no kuvomerera.[2]Karoti zimera nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu zitewe.Iyo zameze bakuraho ibyatsi byari bitwikiriye umurima.Iyo karoti zifite cm 5 z’uburebure umuhinzi arazicira, agasiga nka cm 2 hagati ya karoti n’indi,Igihe cyose hamezemo ibyatsi karoti zigomba kubagarwa kandi zikanasukirwa.Ni byiza kuvomerera karoti mu gihe imvura itagwa kugira ngo ubutaka bugumane ubuhehere kandi kroti zikure neza . Bavomerera mu gitondo izuba ritararasa na nimugoroba izuba rirenze.[1]

Umusaruro uva mugihingwa Karoti[hindura | hindura inkomoko]

Karoti ziba zeze neza nyuma y’amezi atatu kugeza kuri ane zitewe. Ikigaragaza ko karoti zeze neza ni uko amababi yazo atangira kuba umuhodo, akagenda yuma ahereye kuyo hejuru. Ikindi kandi ubutaka buriyasa ku buryo bugaragara.Umusaruro wa karoti kuri ari 1 (m10x10) uri hagati ya kg 150 na kg 200. Ni ukuvuga ko kuri hegitari (m 100x 100) umusaruro wa karoti uri hagati ya Toni 15 na 20.Ni byiza ko karoti zisarurwa zigiye guhita zitekwa. Icyo gihe uhera ku zigargaza ko zeze neza ( amababi yzo yarhindutse umuhondo kandi atangiye kuma), ndetse inkondo zazo zigaragara aho ubutaka bwiyashije.[2]Iyo karoti zahingiwe kugurishwa na bwo zisarurwa bahita bazijyana ku isoko. Ni ngombwa kuzirandura neza batazikomeretsa kuko byazitesha igiciro cyiza ku isoko.Karoti zishobora kubikwa mu butaka mu gihe kingana n’ukwezi kumwe nta cyo zibaye.Karoti kandi zishobora kubikwa mu byuma bikonjesha (frigos/fridges) cyangwa ibyumba bikonje byabugenewe (cold rooms/chambres froides), zikaba zamara igihe kiri hagati y’ukwezi n’amezi atandatu. Aho karoti zibikwa ntihagomba kuba hari imbuto zitwa pome( pomme/apples) cyangwa puware (poires/pears) kuko karoti zifata impumuro y’izo mbuto.[1]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

ubuhinzi bw'akaroti

Abenshi mu bahinzi ba karoti bavuga ko nta kindi gihingwa bashobora gusimbuza karoti ngo babone inyungu nk’iyo bavana muri karoti. Bavuga ko batajya bahura n’ikibazo cy’ubukene kubera icyo gihingwa.bavuze ko icyo gihingwa kibabeshejeho aho kibafasha mu kubona indyo yuzuye, bakazohereza no mu bindi bice by’igihugu.[2]Uburyo abo baturage bapanga umusaruro wabo wa karoti mu mifuka, butangaza benshi banyura muri iyo santere baturutse ahandi Ubwo buryo bwihariye bwo gupanga izo karoti aho umufuka ureshya na Metero ebyiri, bikurura benshi mu baguzi aho karoti nyinshi ari izirenga ku mufuka, kuri uwo mufuka upakiye umuhinzi agahabwa amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyabihu-barakataje-mu-buhinzi-bwa-karoti