Ubuhinzi bw’Indabo

Kubijyanye na Wikipedia
Indabyo

Mu mwaka wa 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigo cya Bella Flowers gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabyo z’amaroza haba mu Rwanda no mu mahanga.[1]

Tumenye Umumaro w'Indabo[hindura | hindura inkomoko]

Indabo zigaragara mu bihe bitandukanye by’ingenzi mu buzima bw’abantu, nko mu birori byo kwizihiza isabukuru z’amavuko, mu gushyingura abitabye Imana, mu birori byo kurangiza amashuri, mu bukwe no mu bindi, ku buryo indabo zifite uruhare mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.[2]Hari abantu bohereza impano z’indabo batabanje kumenya icyo zisobanura, kimwe n’uko hari abakira izo mpano nabo ntibamenye ibisobanuro by’indabo bahawe, ibyo bigatuma batamenya ubutumwa bari bagenewe bajya kohererezwa izo ndabo.[2]Nk’uko bisobanurwa n’urubuga theflowerexpert.com, hari abantu bazi ibisobanuro by’ibanze by’indabo nkeya bagendeye ku mabara yazo. Urugero, abantu benshi bazi neza ko indabo za roza z’umutuku (red roses), zisobanura urukundo kandi ko ntawoherereza umuntu indabo z’umuhondo mu gihe yunamiye uwe witabye Imana. Ibisobanuro rero ntibigirwa n’izo ndabo ebyiri gusa, ahubwo n’izindi zigira ibisobanuro byazo.

Bella Flowers ikigo gikora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’indabyo[hindura | hindura inkomoko]

Ni ikigo giherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kimaze gutanga imirimo ku bakozi barenga 1000. Iki kigo cyanatumye umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga byiyongera ari na ko birushaho kumenyekanisha isura nziza y’u Rwanda n’ibikomoka mu Rwanda.Ubuhinzi bw’indabo ni ishoramari ryunguka kandi rimaze guhabwa agaciro mu Rwanda. Ni ishoramari rishobora kwinjiza amadovize mu gihugu ndetse rigaha n’imirimo Abanyarwanda batari bake hirya no hino mu gihugu.[1]Umusaruro w’indabo za BELLA FLOWERS woherezwa hirya no hino ku isi haba ku mugabane w’Iburayi no muri Aziya.Benshi mu rubyiruko rwabashije kubona akazi binyuze muri iki kigo bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyazamutse ndetse imihigo ikaba ari yose mu kwiteza imbere.

Ubwoko Bw'Indabo nicyozisobanura[hindura | hindura inkomoko]

Indabo za “calla lilies” bakunda kwita “amaroma”, zisobanura ibintu bitunganye kandi byiza. Amaroma y’umweru yo asobanura ibyo byombi, hakiyongeraho kutagira inenge no kwera (innocence), iyo ikaba ari yo mpamvu abantu bazifata nk’indabo nziza, abenshi bakanazishyira mu ndabo bafata mu bukwe.Ururabo rwa kabiri rwitwa “Bouvardia Double” rusobanura kudatinya, guhangara ikintu nubwo cyaba gikomeye. Rukanasobanura kwishimira kubaho(kwishimira ubuzima).Ururabo rwa gatatu ni “Gardenia”rusobanura ubuziranenye n’uburyohe.Urwo rurabo kandi ruvuga urukundo ruri mu ibanga. Izo ndabo zijyana ubutumwa bw’ibyishimo.Uzakiriye ziba zimubwira ko akunzwe.[2]Ururabo rwa kane ni “Gladiolus” rusobanura kudakurwa ku ijambo, ubudahemuka n’icyubahiro.Urwo ruraba kandi rusobanura kwibuka(remembrance).Ururabo rwa gatanu rwitwa “Alstroemeria” rusobanura ubukire, uburumbuke, gutunga.Urwo rurabo kandi rusobanura ubucuti umuntu afitanye n’undi.Ururabo rwa gatandatu rwitwa “Amaryllis” rusobanura ubwiza buhebuje.Ikindi kandi, urwo rurabo rusobanura ko urwohererejwe adafite ubwiza bw’inyuma gusa, ahubwo n’imbere muri we ateye neza( afite imico myiza).Ururabo rwa karindwi ni “Anemone” rushobora kugira ibisobanuro bibiri, iyo ruherekejwe n’ikarita yijimye, ruba rusobanuye ko umuntu yatakaje icyizere, ko yumva yaratawe (abandoned), mbese ntawumwitayeho, ariko iyo urwo rurabo ruherekejwe n’ikarita iriho amagambo meza, rusobanura kumenya ibintu bitaraba, cyangwa kubimenyaho agace gato mu gihe bitaraba(anticipation).[2]Ururabo rwa dusanga kumwanya wamunani ni “Anthurium”, rusobanura kwakirana umuntu ibyishimo, urugwiro, ukamwitaho uko bikwiye, yaba ari umushyitsi uje gusura cyangwa umunyamahanga.Urwo rurabo kandi rusobanuro ibyishimo kandi byinshi.Ururabo rwacyenda ni “Aster “ rusobanura kwihangana .Ariko runasonura gukunda ibintu bitandukanye (a love of variety).Ururabo rwacumi dusanga rwitwa “Bird of Paradise” rusobanura umunezero. Rusobanura kandi ibintu bitunganye , rukanasobanura kumenya ibyiza bizabaho hakiri kare.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/indabo-z-u-rwanda-zizwi-nka-bella-flowers-ni-imari-ishyushye-i-burayi-video
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-icyo-indabo-zisobanura-n-igihe-zikoreshwa