Jump to content

Ubuhinzi bw’Inanasi

Kubijyanye na Wikipedia
Uko inanasi ikura mu murima.

Inanasi ni igihingwa kiri mu biza ku isonga mu kuzamura iterambere ry’abatuye Akarere ka Gakenke, aho byibura buri mwaka batabura umusaruro ufite agaciro ka miliyoni 318, abaturage bakaba bakomeje kugana ubwo buhinzi bagize umwuga, mu rwego rwo kuzamura iterambere ryabo.[1]

Umusaruro uva mubuhinzi bw'Inanasi

[hindura | hindura inkomoko]

Mu mirenge 19 igize akarere ka Gakenke umunani muri yo yiyemeje guhinga inanasi mu buryo bw’umwuga aho ubuso bwa hegitari 2,600 muri ako karere bwiharirwa n’igihingwa cy’inanasi, mu mwaka hagasarurwa toni zitari munsi ya 2,100.Abakora ubwo buhinzi baremeza ko bukomeje kubazamurira iterambere dore ko bamaze kwibumbira mu makoperative, gukorera hamwe bikaba bikomeje kubafasha guteza imbere ubwo buhinzi.[1] umwe muri abo bahinzi b’inanasi bibumbiye muri Koperative COAFGA, agira ati “Twahisemo kuva mu bindi twita ku buhinzi bw’inanasi nk’igihingwa tubona ko gikomeje kuduteza imbere, ku mwaka twinjiza amafaranga menshi gusumbya ayo twabonaga mu buhinzi busanzwe”.

Intego abahinzi bafite

[hindura | hindura inkomoko]
Inanasi iteguye neza ku buryo yagaburwa.

Abahinzi bavuga ko biteguye kongerera agaciro inanasi beza, kugira ngo amafaranga yiyongere banazigemure mu mahanga zumishije, bakaba bafite intego yo kongera ubuso bahingaho inanasi aho bizeye imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa bazibagurira, bagahamya ko batazigera babura isoko.[1]Isoko rinini abo baturage bafite ni irya Rwiyemezamirimo Sina Gerald ugura hafi 70% by’inanasi beza, aho azinyuza mu nganda mu rwego rwo kuzongerera agaciro akazibyazamo imitobe n’ibindi, mu gihe izindi ziribwa n’abaturage basanzwe hakaba n’izijyanwa mu masoko hirya no hino mu gihugu.Nkuko mu bizi na gahunda ya leta ihari ni uko abantu bava mu bukene, turi muri gahunda yo kugabanya ubukene ndetse bukazaranduka burundu, kuba rero abantu bari bari mu cyiciro cya mbere uyu munsi bakaba babasha guhinga inanasi bakakivamo ni urugero rwiza abandi bakabaye bareberaho bakabona ko umuntu yahinga akiteza imbere.[2]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/gakenke-ubuhinzi-bw-inanasi-bwinjiriza-abaturage-miliyoni-zisaga-300-ku-mwaka
  2. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/guhinga-inanasi-byatumye-bava-mu-cyiciro-cya-mbere-cyubudehe/