Ubuhinzi bw'urutoki
Ubuhinzi bw’urutoki bumwinjiriza asaga igice kirenga cya miliyoni mu kwezi. Dufite ibitoki biribwa, ibyengwamo imitobe n'inzoga, ibyikuzwa n'imishabi. Amoko y'insina zihingwa arimo aya gakondo atanga umusaruro muke, n'amoko ya kijyambere atanga umusaruro mwiza kandi akihanganira indwara n'ibyonnyi.[1][2][3]
1. Amoko y'insina za kijyambere
2. Amoko ya gakondo
Gutegura umurima w'ibitoki
[hindura | hindura inkomoko]- Gushyiraho uburyo bwo kurwanya isuri
- Kurima bwa mbere bakuramo ibyatsi bibi;
- Guhinga bwa kabiri baringaniza ubutaka ngo bwakire imibyare.
- Gutegura umwobo wo guteramo: Umwobo wo guteramo wagombye kugira nibura m 0.6 z'ubujyakuzimu na m 0.9 z'umurambararo. Ubutaka bwiza bwo hejuru busubizwa mu mwobo bukavangwa n'ifumbire y'imborera.[4]
Guhitamo imibyare :
[hindura | hindura inkomoko]Gutegura umwobo wo guteramo nk'uko byavuzwe haruguru
[hindura | hindura inkomoko]- Guhitamo imibyare: imibyare myiza ni ifite uburebure kuva kuri m 1.8 kugeza kuri m 2.1 kandi inanutse, amababi asongoye nk'inkota, n'ubwo imibyare mito cyane ari yo yakabaye myiza niba nyina ifite ubuzima bwiza.
- Igihe umubyare ugifashe kuri nyina, bawukuraho bakase n'imbaraga bajyana hasi bakoresheje igitiyo gisukuye. Barandurana n'igice gihagije cy'ubutaka bwo munsi n'imizi ifashe ku mubyare.
- Inguri idafite imibyare igaragara bashobora kuyikatamo uduce. Buri gace gafite umumero karashyira kakavamo umubyare ariko ibi bitwara igihe kinini, icyiza ni ugukoresha umubyare.
- Gukata ibice by'umubyare byapfuye, ibyariwe n'udukoko, ibyaboze n'ibyahinduye ibara
Niba umubyare warononekaye hafi ya wose, ushyirwa kure y'indi hanyuma bagashaka ibindi bikoresho by'ubuhinzi.[4]
Gusukura insina yo gutera no kuyitera:
[hindura | hindura inkomoko]- Gushyushya amazi akagera kuri dogere 50oC
- Nyuma y'ibyo, kuzimya umuriro no gushyira inguri muri ya mazi mu gihe cy'iminota 20
Kuzuza ubutaka bwiza mu mwobo. Gusiga umwanya wa sentimetero nkeya hejuru kugira ngo amazi yinjiremo.
- Ubusharire bwiza mu butaka bwakira insina ni uburi hagati ya 5.5 na 7. Ubusharire bugeze kuri 7.5 cyangwa hejuru yaho bishobora kwangiza insina.
- Gushyira umubyare mu butaka bushya uhagaze. Wagombye guterwa rwagati mu mwobo mu burebure bwa sentimetero 20.
- Ubundi, bakata insina hagasigara uburebure bwa sentimetero 20.[5]
Kwita ku gihingwa cy'ibitoki
[hindura | hindura inkomoko]Kubagara:
[hindura | hindura inkomoko]Gukuramo ibimera cyangwa ibindi byatsi bibi byimejeje mu murima, kureba neza niba ifumbire yakoreshejwe ku gihingwa yaragize umumaro , kurwanya ibisambo n'indwara.
- Gusasira (kongeraho ubutaka) nabyo birinda umurima kurumba n`uburwayi.[6]
Kwicira:
[hindura | hindura inkomoko]Gukuraho amakoma yapfuye n'insina zapfuye, kubicamo uduce bigakikizwa ku bihingwa bizima. Ibindi bisigazwa byo mu murima n'ivu ry`ibiti nabyo bishobora kongerwaho bikongerera ubutaka uburumbuke.
- Mu gihe insina imaze gukura ikaba ifite imibyare myinshi, yikureho yose usigaze umwe kugira ngo umusaruro utubuke n'ubuzima bw'insina bube bwiza.
- Gukata byose hagasigara umubyare uringaniye n'ubutaka no gutwikira ubutaka ku mubyare. Gusubiramo icyo gikorwa ukata cyane mu bujyakuzimu mu gihe byongeye kumera.
- Umubyare urokotse ni wo usimbura nyina iyo umaze gutanga umusaruro w'igitoki.
- Hari ubwo habaho irengayobora insina zifite ubuzima bwiza zikagira abana babiri.[7]
Gufumbira urutoki
[hindura | hindura inkomoko]Gukoresha inyongeramusaruro, ikimoteri, imborera cyangwa imvan'ge yibi byose. Kongeramo inyongeramusaruro ako kanya nyuma yo gutera ku muzenguruko umwe w` igihingwa cy'insina icyo gikorwa kigasubirwamo buri kwezi.
- Ubusanzwe ifumbire mvaruganda igaragazwa n'ikimenyetso cy'inyuguti 3 (N-P-K) cyerekana ingano y'imyunyungugu ya Azote, Potasiyumu na Fosifore irimo. Insina zisaba urugero ruri hejuru rwa Potasiyumu ariko indi myunyu na yo ifite akamaro. Ushobora gukoresha ifumbire ifite imyunyu igereranyije ( uko ari itatu ku rugero rwenda kungana) cyangwa ugakoresha ifumbire iziba icyuho kiri mu butaka bwawe.
- Nta gukoresha ifumbire yakozwe mu byumweru bike bishize kuko ubushyuhe buturuka ku kubora bushobora kwangiza insina.
- Mu gihe udafire imborera wakoresha amakoma y'insina cyangwa ibindi byatsi bishobora kubora vuba.[8]
Kuhira:
[hindura | hindura inkomoko]- Kuhira kenshi ariko ukirinda gukabya
- Kubura amazi ni impamvu rusange ituma insina zipfa ariko gukabya kuvomerera bishobora gutera kubora kw'imizi.
- Iyo insina zitewe mu gihe nta mvura igwa, ushobora kovomerera buri munsi ariko mu gihe igice cy`ubutaka cyo hejuru kingana na cm 1.5 – 3 cyumagaye.
- Gabanya urugero rw'amazi wakoreshaga uko uvomereye mu gihe igihingwa kimaze igihe kinini mu mazi ( ibyo bishobora gutuma imizi ibora).
- Mu gihe kiza, mu gihe insina ari bwo zikimera, ushobora gukenera kuvomerera rimwe mu cyumweru cyangwa mu byumweru bibiri. Ibuka gucunga ko ubutaka butota.
Amakoma afasha kurwanya gutota bikabije ni yo mpamvu ugomba kwitonda ntutose igihingwa kikiri gito kitarazana amakoma.[9]
Gusasira:
[hindura | hindura inkomoko]Gusasira ni ugukoresha ibikoresho byumutse mu gutwikira ubutaka. Bifasha kugumisha ububobere mu butaka, bikagabanya isuri y'ubutaka, bigakuraho kumera kw'ibyatsi bibi bikanazanira ubutaka ifumbire igihe bimaze kubora.[9]
Ibyiza byo gusasira ni ibihe?
[hindura | hindura inkomoko]- Gusasira bituma ubutaka bwo munsi bumara igihe kinini buhehereye kuruta iyo ubutaka budatwikiriye.
- Bifasha guhangana n'isuri bigabanya ubukana bw'ibitonyanga by'imvura bikanatuma amazi atemba agenda gahoro.
- Bikuraho kumera kw'ibyatsi bibi bibyumisha
- Bituma igihingwa gikura neza[10]
Ibibi byo gusasira?
[hindura | hindura inkomoko]Bisaba umukozi uhoraho ukora ako kazi
[hindura | hindura inkomoko]- Bishobora kuzanira ubutaka ibyomyi n'indwara
- Ibikoresho byo gusasira bishobora kubura bityo bigatuma ubutaka bwuma.
Uko bikorwa:
[hindura | hindura inkomoko]- Kujyana mu murima ibikoresho ushaka gukoresha nk'isaso
- Kubisanza ku butaka ukoresheje intoki cyangwa igikoresho cyo mu buhinzi gifite amenyo menshi magufi bita rato (rateau). Gushyiraho isaso ireshya na cm 7-15 uvuye ku butaka cyangwa izengurutse insina.
- Nta gushyiraho isaso nyinshi irenga ku nsina cyangwa ituma zitagaragara neza.
- Gukoresha ibishishwa byumye bitabora vuba
- Kudakoresha isaso y'ibishishwa bitose cyangwa bikiri icyatsi kibisi.[11][12]
Gukuraho umwanana:
[hindura | hindura inkomoko]Bikorwa ryari
[hindura | hindura inkomoko]Igihe amabere y'igitoki yamaze kuza hanze yose, bakuraho umwanana.
[hindura | hindura inkomoko]Kubera iki
[hindura | hindura inkomoko]- Gukuraho umwanana birinda insina indwara ya Kirabiranya y'urutoki (BXW)
- Igitoki gikura neza iyo umwanana wakuweho.[13][14]
REBA
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2019-05-27. Retrieved 2022-05-20.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Yatejwe-imbere-n-ubuhinzi-bw-urutoki
- ↑ http://197.243.22.137/nozubu/fileadmin/user_upload/TUBURA/urutoki_-_production.pdf
- ↑ 4.0 4.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Yatejwe-imbere-n-ubuhinzi-bw-urutoki
- ↑ https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/gisagara-rwagasana-yinjiza-ibihumbi-300-buri-kwezi-abikesha-urutoki
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/uko-mukanka-yaretse-ubwarimu-agahinga-urutoki-asaruramo-toni-enye-mu-kwezi/
- ↑ https://kiny.taarifa.rw/kirehe-bamenye-uburyo-bwiza-bwo-guhinga-urutoki/
- ↑ 9.0 9.1 https://www.igihe.com/ubukungu/iterambere/ibanga-ryo-gufata-neza-urutoki-no-kweza-binini
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.intyoza.com/gicumbi-ubwoba-ni-bwose-ku-muturage-watemaguriwe-urutoki/
- ↑ https://umwezi.rw/?p=5305
- ↑ http://radiotv10.rw/bugesera-umuhinzi-yeza-urutoki-ariko-umusaruro-we-akanga-kuwugurisha-ukaborera-mu-murima/
- ↑ https://web.archive.org/web/20230226172326/https://ibicu.com/rutsiro-abagizi-ba-nabi-bitwikiriye-ijoro-batema-urutoki-rwumuturage/