Ubuhinzi bw'inanasi

Kubijyanye na Wikipedia
Inanasi

Ubwoko bw'Inanasi[hindura | hindura inkomoko]

Itsinda ry’inanasi bita Kayene[hindura | hindura inkomoko]

Izi nanasi zifite ibibabi binyerera bitagira amahwa uretse ku mpera aho usanga ihwa rimwe. Nizo zihingwa cyane hose aho inanasi zikunda bagamije kubona izo kohereza mu mahanga, izo kugurisha mu masoko yo mu gihugu cyangwa izo gufunga mu bikopo. Inanasi yera kuri ubwo bwoko iba iremereye (kg 1,5 kugera kg 4,5) kandi ikaba iteye nk’umwiburungushure.

Urubuto rw’iyi nanasi ruraryoha cyane ku buryo rukundwa cyane ku isi kubera ko rugira isukari nyinshi ivanze n’ubusharire buciriritse. Nyamara ntabwo inanasi za cayenne (cayenne) zihanganira inzoka z’ibihingwa (nematodes) n’indwara ya kirabiranya iterwa n’agahumyo (imiyege) ka phytophtora spp.[1][2]

Itsinda ry’inanasi bita Sipanishi[hindura | hindura inkomoko]

Inanasi

Inanasi zo muri iri tsinda zigira amababi mato maremare, n’isunzu rikikijwe n’utundi tubabi, urubuto rwayo rukagira n’imitsi (utudodo) imbere mu gice kiribwa. Ntizigira isukari nyinshi kandi zikagira akantu kajya kumera nk’urusenda. Ubwo bwoko bwihanganira kirabiranya ariko bugafatwa cyane n’inzoka z’ibihingwa. Iyo urubuto rweze ruba umuhondo utukura, rukaba ruto kuri Kayene (cayenne), rupima kg 1, 5) kandi rukagira iforoma y’umubumbe. Zikunze guhingwa mu turere twa Caraibes (soma Karayibe) na Mexique (soma Megizike) yo muri America (soma Amerika) hagamijwe kohereza umusaruro mu mahanga.[3]

Itsinda ry’inanasi bita Kwini[hindura | hindura inkomoko]

Umurima w'inanasi

Urubuto rw’inanasi yo mu bwoko bwa kwini (queen) ruba ruto cyane (kg 1), imbere rukagira ibara ry’umuhondo wa zahabu, n’amababi afite amahwa. Ntirugira umutobe mwinshi, rurahumura cyane; ntirutagira ubusharire nk’ubwa Kayene (cayenne). Ubu bwoko ntibukunze gufatwa na kirabiranya. Buhingwa cyane cyane muri Afurika y’epfo, Australia (Ositaraliya) no mu birwa bya Reunion (Reyiniyo). Umusaruro mwinshi bawohereza mu mahanga bagasigaza izo birira iwabo.[4]

Uko bategura umurima w'Inanasi[hindura | hindura inkomoko]

  • Kurwanya isuri mu murima
  • Guhinga neza umurima
  • Gupima uturima tuzaterwamo inanasi n’utuyira
  • Gupima ahazaterwa ibishibu by’inanasi mu turima
  • Gufumbira[5]

Guhitamo no gutera Imbuto ku nanasi[hindura | hindura inkomoko]

  • Gutubura ingemwe hakoreshejwe ibishibu
  • Gutubura ingemwe hakoreshejwe isunzu
  • Gutubura ingemwe muri laboratwari(Tissu culture)
  • Uburyo bwo gusatagura uruti
  • Uburyo bwo gutema
  • Uburyo bwo gusatagura uruti
  • Uburyo bwo gutema[6]

Uburyo bwa 1: Bukorwa iyo igitsinsi cy’inanasi gipima hagati ya 1,8 na 2.2kg. Ubu buryo butuma umuhinzi adasarura urubuto na rumwe rw’inanasi. Uruti rw’inanasi rutemerwa kuri cm 40-50 uvuye ku butaka igice cyo hejuru kikajugunywa. Ibice by’ibibabi byasigaye birekerwa ku ruti kugirango ruzatange ibishibu.[7]

Uburyo bwa kabiri: Ubu buryo butuma umuhinzi asarura rimwe gusa ariko bugatanga n’ibishibu byinshi. Ibi bikorwa nyuma y’isarura rya mbere. Bakoresha umupanga cyangwa ikindi cyuma bagatemera ku burebure buhagije ku buryo batangiza ibishibu byo hasi. Ukwezi nyuma yo kubagara batangira gusarura ibishibu bishobora gusarurwa kugeza ku ncuro 8. Ibi bikomeza gukorwa kugeza amezi 12 ashize. Ibishibu bisarurwa bifite nibura gr 224 kugeza kuri 672.

.Uburyo bwa gatatu: Ureka inanasi ikera kabiri hanyuma ugatema nk’uko utema ku buryo bwa    kabiri. Ubu buryo ntibuhenze kandi butanga ibishibu byinshi kandi vuba.[8]

Muri ubu buryo ibishibu bisarurwa kuri nyina iyo bimaze kugera ku rugero rwifuzwa, hakoreshejwe intoki, hanyuma bigatoranywa hakurikijwe uburemere bwabyo bikajya guterwa nk’uko byerekanywe haruguru.[9][10]

Igihe cyo guhinga inanasi[hindura | hindura inkomoko]

Umuhinzi atera inanasi mu gihe cy’imvura y’umuhindo, ni ukuvuga mu mezi ya Nzeli, Ukwakira n’Ugushyingo. Ibi bituma ibona amazi ahagije igihe kirekire. Inanasi zishobora no guterwa mu gihe cy’itumba ni ukuvuga mu mezi ya werurwe na mata ariko zihita zihura n’izuba ryo mu cyi rigatuma zidakura neza.Ibishibu biterwa bitsindagirwa mu mwenge waciwe mu bujyakuzimu buri hagati ya cm 8 na cm 10. Umuhinzi yirinda kubitaba cyane no kubirereka hejuru. Ubutaka bugomba gutwikira aho wacukuye hose bityo bigatuma imizi izahita iturika igatangira kugaburira igishibu wateye. Igishibu kandi kigomba gushingwa gihagaze neza. Nyuma yo gutera, ni ngombwa rwose gusasira utuyira kugira ngo wirinde ko hazamera ibyatsi.[11]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inanasi-irwanya-kanseri-igafasha-n-amaso-kubona-neza-sobanukirwa-akandi-kamaro-kayo
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-15. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.everydayhealth.com/diet-nutrition/8-reasons-eat-pineapple/
  4. https://pharmeasy.in/blog/26-benefits-of-pineapple-for-health-skin-and-hair/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-15. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://gypsyplate.com/the-best-pineapple-recipes/
  7. https://www.igihe.com/ubukungu/article/kirehe-uburyo-kumisha-inanasi-byatumye-isoko-ryazo-ryaguka
  8. https://www.isangostar.rw/ngoma-abahinzi-binanasi-barasaba-uruganda-rutunganya-umusaruro
  9. https://web.archive.org/web/20230226183634/https://www.agakiza.rw/sobanukirwa-akamaro-k-inanasi-6834.html
  10. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/inanasi-irwanya-kanseri-igafasha-n-amaso-kubona-neza-sobanukirwa-akandi-kamaro-kayo
  11. https://inyarwanda.com/inkuru/120880/ibibi-byo-kurya-inanasi-ku-buzima-bwumuntu-120880.html