Ubuhinzi bw'ibihaza

Kubijyanye na Wikipedia

IRIBURIRO[hindura | hindura inkomoko]

Igihaza
Igihaza

Igihaza ni ikiribwa cyo mu bwoko bw’imboga gifite ishusho y’umubumbe, gifite uruhurukomeye rufite imihiro rukagira amabara y’umuhondo mwinshi cyangwa oranje. Igishishwa cyacyo ni kigari, kirakomeye kandi gifitemo imbere inzuzi n’igice kiribwa. Ibice byose by’igihaza biraribwa. Igahaza kibisi ni byiza kugiteka mu mazi, kugiteka mu ifuru cyangwa kugishyira mu isosi kugira ngo ifate. Inzuzi z’igihaza zumye ziryoha zikaranze bakaminjiraho umunyu. Ibisusa bitarakomera  ndetse n’ubututu bitekwa nk’izindi mboga rwatsi.[1]

AMOKO Y’IBIHAZA[hindura | hindura inkomoko]

  • Uduhaza duto: ubwoko bw’uduhaza duto buba bwiza ku meza mu gihe cy’ikiruhuko. Ni ubwoko bugira uruyuzi rutondagira. Bwerera iminsi hagati ya 90 -100. Uduhaza duto natwo tubamo amoko atandukanye nka “Jack Be”, “Wee-B-Little“ na “Munchkin” dukundwa cyane n’Abanyamerika. Uduhaza duto turera cyane kandi  kuduhinga biroroha, rimwe na rimwe dushobora kwera ibihaza nka 12 ku ruyuzi rumwe.[1]
  • Igihaza
    Ibihaza binini (ibihaza bya Nyirankuba): Ubwoko bw’ibihaza binini bya “Dill’s Atlantic Giant’ jumbo” bushobora gukura kugeza ku biro birenga 90. Ni ubwoko bwiza ku bahinzi bashaka guhinga ubwoko bw’ibihaza binini. Uruyuzi rwabyo rurakura rukagera kuri metero nka 7-8, ni yo mpamvu kuzitera zitandukanye ari ngombwa. Byerera iminsi kuva ku 130 kugeza ku minsi 160, bityo rero ni byiza kubihinga hakiri kare. Bisaba gufumbira bihagije kandi kuzihingira si nhombwa kugeza isuka hasi mu butaka. Nyuma y’uko uruyuzi rutangiye kuzana ururabo bwa mbere, ni ngombwa guca ubututu 2 cyangwa 3 bwa mbere bwa kigore kugira ngo uruyuzi rukure rugara mu mpande, ruzane ibisusa byinshi mbere yo gutangira gutera ( kuzana uduhaza). Ni ngombwa kureka igihaza kimwe kigakura no gukuraho ubututu bwa kigore bwose bumera nyuma y’uko igihaza cya mbere kimaze kuza ku ruyuzi. Ni ngombwa gucunga uruyuzi kugira ngo mu mahuriro y’ingingo hatinjira cyane  mu butaka bigatuma uruyuzi ruvunika.[1][2]

Ibihaza byiza bibereye gutekwamo indyo zikuzwa: ‘Sugar Treat’ni ubwoko budakururumba cyane, bwiza bwo gutekamo indyo zo kwikuza cyangwa kubuteka mu ifuru. Bwerera iminsi hagati y’100 na 120. Ubwoko bwa “Hijinks” na ‘’Baby Bear’’ ni ubwoko bukundwa n’Abantu benshi

  • bugira igihaza kiryoha . ‘’Cinderella’s Carriage’’ nabwo ni ubwoko buryoha butetse ukwabwo cyangwa mu isosi. ‘Peanut Pumpkin’ nabwo ni ubwoko butanga igihaza kiryoha  bwaribwa mu ndyo zikuzwa cyangwa  mu nombe.
  • Ibihaza by’amabara: ‘Jarrahdale’ ni ubwoko bw’ibihaza bugira ibara risa n’ubururu bujya kuba icyatsi kibisi;  buba bwiza mu gutegura ibiribwa ku meza ngo bigaragare neza. ‘’Pepitas Pumpkin’’ ni ibihaza bifite ibara rya oranje rivanze n’icyatsi kibisi  naho “Super Moon’’ ni  igihaza kinini gifite ibara ryera.[3]
Inzuzi z'ibihaza

Indwara[hindura | hindura inkomoko]

Indwara y’imvura: iterwa na mikorobe za Bagiteri zitera ibifu byera biboza inzuzi. Ni yo ndwara rusange y’inzuzi.Iyi ndwara ikwirakwira mu gihe ikirere gishyushye cyangwa gikonje mu gihe inzuzi zikiri ntoya zitangiye kubyibuha neza. Iyi ndwara iyo ifashe uruyuzi irihuta cyane maze ikarwangiza vuba cyane.Indwara igitangira yigaragaza irema ibibara by’umuhondo cyangwa icyatsi kibisi cyerurutse ku mababiIgice cyo hasi cy’amababi gitangira gukuza indwara kigahindura isura kikijima. Ibyo bibara bihinduka umukara naho amababi agapfa burundu.[4]

Kirabiranya: Iyi ndwara irangwa no kuraba no guhinduka urwirungu kw’amababi.  Kenshi na kenshi amababi agarura ubuyanja mu masaha ya nimugoroba, ariko mu gitondo akongera kuraba nka mbere kandi noheho uburwayi bukagenda burushaho gukara umunsi ku wundi.[5]

Kwirinda indwara[hindura | hindura inkomoko]

Uburyo bwiza bwo kurinda inzuzi indwara iyo ari yo yose hakubiyemo:

  • Kuvomerera mu gitondo cyangwa ku manywa gusa: Kwirinda kuvomerera mu masaha atinze ya nyuma ya saa sita cyangwa ya nijoro. Indwara y’ibifu biboza inzuzi ndetse n’izindi ndwara ifata mu gihe hahehereye. Kuvomerera mu masaha ya nijoro ni nko kwenyegeza umuriro. Kuvomerera mu gitondo bituma izuba rihita ryumisha amababi vuba cyane.Kuvomerera nijoro bituma amababi ahehera ijoro ryose kugeza mu gitondo. Igihe haje ubushyuhe mu ijoro amababi atose yorohereza kororoka kw’indwara y’ibifu biboza.[5]
  • Kuvomerera imizi gusa n’imigozi y’inzuzi:Kuvomerera hakoreshejwe umupira birinda amababi ubuhehere bw’inyongera ari bwo butera kororoka kw’indwara. Umupira uvomerera bawurambika ureba hasi kugira ngo birinde kumena amazi ku mababi.[6]
  • Gutera imiti yica ubukoko mu rwego rwo gukumira indwara mbere y’uko zifata inzuzi: Umuti wica udukoko ushobora kurinda inzuzi. Ni byiza gutangira gutera imiti yica ubukoko hakiri kare mbere y’uko indwara zitangira gufata inzuzi. Mu gihe inzuzi zafashwe, wahita utera uwo muti. Iyo utewe hakiri kare bishobora gutuma igihingwa cyisubira kikaba kizima n’ubwo amababi yafashwe atakongera gusa neza. Indwara z’inzuzi zishobora gufata igice cyo hejuru cy’amababi cyangwa zigafata igice cyo hasi, zishobora gufata umugozi utereyeho ibabi cyangwa ku giti cyose.  Ni yo mpamvu umuti wica ubukoko uterwa ku bice byose bigize uruyuzi.[5]
  • Igihaza
    Gurandura  inzuzi zirwaye mu murima:  Si byiza gutaba inzuzi zirwaye mu murima cyangwa kuzikoramo ifumbire kuko mikorobi zitera indwara zishobora kubaho igihe kinini mu butaka cyangwa muri iyo fumbire maze zikazanduza ibihingwa by’imyaka izaza. Rimwe na rimwe, uburyo bakora ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa ntabwo ubushyuhe buzamo buba buhagije ngo bitange icyizere ko bwakwica mikorobe. Ni ngombwa kujugunya inzuzi zanduye cyangwa zikajyanwa n’abashinzwe gutwara imyanda bazakoramo ibindi bintu.[6]

Ibyonnyi[hindura | hindura inkomoko]

Ibyonnyi rusange by’umurima w’ibihaza ni ibi bikurikira:

Inkwavu: inkwavu zikunda ubwatsi butoshye n’imitwe yabwo hamwe n’imbuto zitarakomera zikiri nto. Kwirinda inkwavu bisaba kuzihiga, kuzitega, kuzirukana  gushyiraho uruzitiro cyangwa utuyungirizo twabugenewe.

Imbeba n’ifuku: Ibi byonnyi bicukura mu butaka bikangiza imizi y’uruyuzi. Kwrinda imbeba n’ifuku bisaba kuzitega cyangwa gutega umuti wica imbeba.

Inkima n’inkende: Inkima n’inkende zirya inzuzi z’ibihaza. Zicukura igihaza maze zigakuramo inzuzi.  Kuzirinda bisaba kunyanyagiza urusenda rushyushye mu murima w’ibihaza kugira ngo zijye kure y’ibihaza bikuze. Urusenda ruterwa inshuro nyinshi na buri gihe nyuma y’uko imvura iguye. Inkima n’inkende nazo wazirinda ukoresheje imitego yazo cyangwa umuti.

Isiha: ibyo kurya byazo ni imbuto ziryoshye, zeze neza(cyangwa zenda kwera). Kuzihiga no kuzitega ni bwo buryo bwonyine bwiza  bwo kuziirinda.[6]

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi,  uduhunduguru, ibivumvuri byangiza ibihaza  n’inda z’ibihaza.

Ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa ari tubisi:  bigira ibakwe mu kwangiza ku buryo mu kanya gato biba biyogoje igice kinini cy’umurima w’ibihaza. Igice cy’uruyuzi bikunda kurya cyane ni ubututu bukiri bushyashya bw’umuhondo hamwe n’amababi.[6]


Ibivumvuri byangiza ibihaza: birya igiti cy’uruyuzi kandi zishobora kwangiza inzuzi zikiri nto.

Uduhunduguru: tugaragara nk’aho twitwaje intwaro nto zikagira ishusho nk’iy’ingabo ku mugongo wazo. Dusa n’ikijuju kijya kuba umukara n’udutwe dusa na oranje. Dushobora kwirasa rimwe tukihisha ukatubura.[6]

 

Inda z’ibihaza:ikimenyetso cya mbere kigaragara ku nzuzi zanduye iyi ndwara n’uko amababi atoshye akiri mato atangira kwihinahina. Iyo ugenzuye neza wegereye uruyuzi ubona utwo dukoko duto twinshi cyane tunyunyuza amatembabuzi ku gice cy’inyuma cy’amababi. Dushobora no kwangiza cyane indabo z’ingore no gushwanyuza utubuto tugitangira kumera.

Mu rwego rwo guhangana n’utu dukoko mu murima muto, umuhinzi akoresha uburyo bwo gusuka amazi menshi ku nzuzi. Bituma udukoko duhunguka ku nzuzi bikanagabanya ubukana twari tuzanye bwo kwangiza. Ibyo bituma udukoko tw’utugore dufatwa.Igihe ufite umurima utari munini, ushobora guhangana n’utu dukoko ukadufata kamwe kamwe ukwako ukadushyira mu kintu kirimo amazi y’isabune na amoniya.Kugira ngo hagabanuke iyororoka ry’utu dukoko, mu gihe cy’imvura hakorwa ifumbire y’ibisigazwa by’ibihingwa, kandi umuhinzi agahinga ageza isuka hasi cyane ku buryo udukoko tutabona ahantu twihisha mu mvura. Uruhavu cyangwa inkengero zizitiye umurima zigahora zisukuye ibyatsi bibi bigakurwaho n’isuka cyangwa bikarandurwa. Guhinga imirongo y’Ibihwagari yafi y’umurima  w’inzuzi na byo bifasha kurinda udukoko. Ibi bisaba ko igihe cyo kwera kibarwa neza ku buryo Ibihwagari bitangira kuzana ururabo mbere gato y’inzuzi. Udukoko nk’ibivumvuri byangiza uduhaza turibwa aritubisi dukururwa n’umuhondo ukeye  w’imitwe y’Ibihwagari. Iyo utu dukoko atari twinshi duhugira ku bihwagari bityo ntitujye kwangiza n’inzuzi. Igihe bibaye ngombwa ko hakoreshwa imiti yica ubukoko, ni byiza gukoresha imiti itangiza ibidukikije.[6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Hindiro-Umugabo-atunzwe-no-guhinga-amadegede-abandi-basuzuguraga
  2. https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=361797ca5a03511afe9c47ac1b5a8a13d71&vario=38ae9c7ebfb68ea795483d270f5934b71d
  3. https://www.rwandamagazine.com/umurimo/article/uko-igihaza-gikomeje-gufasha-mukagahima-kwiteza-imbere
  4. https://igihe.com/dusangire-ijambo/article/tuyambaze-na-bagenzi-be-basoje-kaminuza-bajya-guteza-imbere-made-in-rwanda
  5. 5.0 5.1 5.2 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-26. Retrieved 2023-02-26.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. 6.0 6.1 6.2 6.3 6.4 6.5 https://web.archive.org/web/20230226164810/http://www.ehinga.org/kin/crops/pumpkins