U Rwanda rwiyemeje guca burundu isakaro rya 'asbestos'

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire cyatangaje ko guca amabati ya ‘asbestos’ agira ingaruka ku buzima bwa muntu bigeze ku kigero cya 72% ndetse cyemeza ko muri Kamena 2023 iyi gahunda izaba yaragezweho ku kigero cya 100%.

Amabati ya Asbestos yafatwaga nk’ahendutse ku Isi, yatangiye kubakishwa mu Rwanda mu myaka yo hambere akaba yari yiganje ku nyubako za Leta n’iz’amadini n’amatorero.

Kuva Leta y’u Rwanda yamenya ko iryo sakaro ryamaze abaturage bo mu bihugu bikize nka Canada ribatera kanseri, yahise itangira urugamba rwo kuyirwanya binyuze mu kuyasimbuza.

Ni gahunda mu 2020 uwari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver yari yavuze ko izarangirana n’uwo mwaka ariko ikomeza kugenda izamo inzitizi kugeza aho uyu munsi bibarurwa ko imirimo isigaye yo guca aya mabati iri ku kigero cya 72%.

Kugeza ubu iri sakaro riracyagaragara ku nyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ku ruganda rw’amazi rwa Kadahokwa rwo muri aka karere n’ahandi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiturire ushinzwe gukurikirana imirimo yo guca asbestos Mathias Ntakirutimana, yabwiye RBA ko imirimo yo kuvanaho iri sakaro ku nzu za Leta ikorwa hashingiye ku bushobozi bugenda buboneka.

Mu bushobozi bwabonetse muri iyi ngengo y’imari, mu nyubako za Leta, inzu zizavanwaho asbestos ni metero kare zisaga ibihumbi 83, harimo metero kare ibihumbi 24 zo ku nzu za Kaminuza y’u Rwanda.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwiyemeje-guca-burundu-isakaro-rya-asbestos-bitarenze-2023