U Rwanda rwemerewe miliyari 310Frw yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 310 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 310 z’amafaranga y’u Rwanda zo gukoresha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubukungu budahungabana.

Ni umwanzuro wavuye hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’itsinda rya IMF, byatangiye kuwa 26 Nzeri kugeza kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022. Byibanze ku bukungu bw’u Rwanda buzaba bwifashe mu myaka iri imbere, ibibazo by’ubukungu biriho ku isi n’iby’igihugu by’umwihariko n’ingamba zafasha mu kuzamura ubukungu mu buryo budahungabana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yasobanuye ko ubusanzwe inkunga ya IMF ifasha leta gushyiraho ingamba zijyanye no gucunga ubukungu muri rusange, ariko igishya muri iyi porogaramu ari uko hiyongereyeho gahunda zijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo bwa politiki.

Ati “Aha harimo uburyo bushya bwo gushyira mu igenamigambi ibijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse bikagaragara no mu ngengo y’imari igenewe ibyo bikorwa no mu buryo bwo gukurikirana uko iterambere ry’ubukungu riba irirambye ni ukuvuga iterambere ryihanganira imihindagurikire y’ikirere”.

Yakomeje avuga ko by’umwihariko iyi nkunga izibanda ku bijyanye no gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba mu rwego rw’ingamba, gukurikirana no mu igenamigambi mu gihe cy’amezi 36.

Ati “Bizanadufasha muri gahunda twiyemeje zo guteza imbere ubukungu bijyanye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kubungabunga ibidukikije”.

Haimanot Teferra, wari uyoboye iri tsinda rya IMF ryaganiriye n’u Rwanda, yavuze ko mu Ukuboza uyu mwaka ari bwo inama y’ubutegetsi y’iki kigega izemeza iyi nkunga igahabwa u Rwanda.

Ati “U Rwanda rufite politiki nziza ku mihindagurikire y’ibihe hakenewe kongerera ubushobozi inzego zarwo kugira ngo zigenzure ko igera ku ntego no gushaka amafaranga yo gukomeza kuyishyira mu bikorwa”.

U Rwanda rukeneye arenga miliyari 11$ azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y’ibihe muri gahunda ya “Nationally Determined Contributions” (NDC), gahunda igihugu cyiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe.

Muri miliyari 11 z’amadolari zizakenewa mu gushyira mu bikorwa ibyo u Rwanda rwiyemeje, miliyari 5.7 $ azakoreshwa mu bikorwa byo kugabanya ibishobora guteza imihindagurikire y’ibihe naho miliyari 5.3 $ zijye mu byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Aya mafaranga akenewe yose biteganijwe ko azaturuka mu bushobozi igihugu gisanganywe andi akava mu nkunga zo hanze.

Muri iyi gahunda yo kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere hazibandwa ku bijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe (adaptation) ndetse no kubaka ubudahangarwa bizakorwa mu buryo bunyuranye harimo nko kubungabunga amazi, ubuhinzi, ubutaka, amashyamba, imiturire, ubuzima, ubwikorezi no gutwara abantu ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Muri ibyo bikorwa harimo ibyo mu rwego rw’ingufu bizibanda cyane ku bigabanya ibyago bishobora guterwa n’mihindagurikire y’ibihe, bikazakorwa hongerwa ingomero z’amazi, ibikoresho bikoresha imirasire y’izuba n’ibindi.

Hazanashyirwaho uburyo bwo kugabanya ibicanwa mu nganda ndetse hatezwe imbere amashyiga ya rondereza ku kigero cya 80% mu cyaro na 50% mu mijyi. Hazanagabanywa imashini zikoresha amazutu na peteroli ndetse hashyirweho igipimo ntarengwa cy’imyuka igomba gusohoka.

amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwemerewe-miliyari-310frw-yo-guhangana-n-imihindagurikire-y-ibihe