U Rwanda rwatangije ikigega cya miliyari 53 Frw kizafasha imishinga irengera ibidukikije
Ikigega cy’u Rwanda cyita ku bidukikije (FONERWA) ku bufatanye na Guverinoma y’u Budage, bamuritse ikigega kiswe ‘Intego’, kizatera inkunga imishinga ya Leta igamije kubungabunga ibidukikije.
Intego
[hindura | hindura inkomoko]Iki kigega (Intego - Rwanda’s NDC Facility) cyatangiranye miliyoni €46 (miliyari 53Frw), zizafasha mu mishinga iri mu byiciro bitandukanye nk’ubuhinzi bugezweho burengera ikirere, gufata neza ubutaka no gutera amashyamba, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, imikoreshereze myiza y’umutungo kamere w’amazi no gutuza abantu n’iterambere ry’imijyi ku buryo burambye.
Harimo kandi ubwikorezi butangiza ikirere kandi burambye, ingufu zisubira no gukoresha ibicanwa mu buryo buhamye no kwirinda ibiza no gucunga ingaruka zabyo.
Iki kigega cyatangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, mu gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi Kayisire Marie Solange na Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz.
NDC Facility/Intego ni gahunda yashyizweho yo gutera inkunga imishinga irengera ibidukikije iturutse mu bigo bya Leta, hashingiwe ku ruhare Leta y’u Rwanda yiyemeje mu guhangana n’ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere (NDCs), ibinyujije muri FONERWA.
Guverinoma y’u Budage ibinyujije muri Banki yayo itsura amajyambere, KfW,
yiyemeje gushyigikira ibikorwa bya NDC Facility/Intego itanga inkunga ya miliyoni € 46.
Imishinga izakirwa ni iturutse mu bigo bya Leta, igamije gushyira mu bikorwa imishinga yo kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya inyotsi yoherezwa mu kirere ishobora kucyangiza.
Uyu mushinga uje nyuma y’uko u Rwanda rwiyemeje gushyiraho ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nama ya COP27 yabaye mu 2022, bizafasha mu kugabanya ubwiyongere bw’ubushyuhe ku Isi kuri 38%, bizagabanya nibura toni miliyoni 4.6 z’imyuka ya carbone.
Minisitiri Dr. Mujawamariya
[hindura | hindura inkomoko]Yavuze ko iki kigega kigamije gushora amafaranga mu mishinga ihari, ariko by’umwihariko igamije kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati "Ibigo bya Leta na za minisiteri birasabwa kwandika imishinga izahabwa ubufasha buturutse mu kigenga ‘Intego’. Dukeneye imishinga izadufasha kutugeza kuri ya ntego twihaye nk’igihugu kizaba gifite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe."
Imiryango itari iya Leta ntiyemerewe kuzana imbanzirizamishinga muri iki kigega. Abazatanga imishinga bazasabwa kugaragaza umushinga kuri FONERWA binyuze ku rubuga rwayo, buri wese akerekana imiterere y’umushinga we, inyungu zitezwe n’uburyo urengeramo ibidukikije.
Umuyobozi wa FONERWA, Teddy Mugabo
[hindura | hindura inkomoko]Yatangaje ko imishinga izatangwa izitonderwa, ikaba ari imishinga ihoraho kandi izabasha guhanga imirimo mu banyarwanda.
Ati "Mu guhitamo imishinga izaterwa inkunga tuzareba niba izabasha guhanga imirimo ku mpande zitandukanye yaba ku bagabo, abagore n’urubyiruko muri rusange, ndetse no kuba izaba inafite ireme mu gukomeza gukora bitari imyaka ibiri gusa."
Imishinga yatoranijwe izahabwa inkunga idashobora kujya munsi ya miliyari 1 Frw ariko atarenze miliyari 5 Frw. Ayo mafaranga agomba gukoreshwa mu gihe kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu n’igice.
Ku rundi ruhande, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Dr. Thomas Kurz yagaragaje ko gutera inkunga u Rwanda byavuye ku kuba ari igihugu gishyize imbere ingamba zo kurengera ibidukikije.
Yanagaragaje ko mu rugamba rwo kurengera ibidukikije hakerwa ubufatanye bw’inzego zose, asaba abikorera kongera imbaraga mu guhanga imirimo mishya, ariko banita ku kurengera ibidukikije.
Mu gihe iki kigega gishya kizibanda ku mishinga ya Leta, u Rwanda nk’igihugu kiri mu rugamba rwo kurengera ibidukikije rwaherukaga gutangiza ikigega cyiswe Ireme Invest kizatera inkunga imishinga y’abikorera.
Ni ikigega cyo cyamurikiwe muri Sharm el Sheikh mu Misiri, mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27 cyashowemo arenga miliyari 100 Frw.
H.E. Perezida Kagame
[hindura | hindura inkomoko]Ubwo yatangizaga iki kigega, Perezida Kagame yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda, ashimagira ko kugendana n’imihindagurikire y’ibihe bisaba impinduka mu buryo ibihugu bikora ndetse bikoresha ibijyanye n’ingufu, kugeza no ku byo abantu barya n’uburyo bihingwa.
Yakomeje ati "Ikigega Ireme Invest kibumbatiye intego u Rwanda rwihaye kugira ngo rubashe kugera ku musaruro ufatika uganisha ku bukungu butangiza ibidukikije, binyuze mu bufatanye bwa Leta n’abikorera mu nzego zitandukanye."
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Iki kigega kizafasha mu gutera inkunga imishinga y’abikorera, kizafasha mu guhanga imirimo 367,000 mu bikorwa birengera ibidukikije, bikazakumira iyoherezwa mu kirere rya toni 1,32 y’imyuka ihumanya ikirere.