U Rwanda mu rugamba rwo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi

Kubijyanye na Wikipedia

Hirya no hino ku Isi abantu barenga miliyari 2,8 baracyateka bakoresheje inkwi n’amakara nk’ingufu zangiza ikirere, zigatiza umurindi iyononwa ry’amashyamba n’imihindagurikire y’ibihe, iyo ugeze mu Rwanda naho usanga iki kibazo kigihari kuko imibare ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko kugeza ubu abakoresha inkwi n’amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko nibura u Rwanda rukeneye asaga miliyari 1,37 y’amadorali kugira ngo rugere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara n’inkwi kuva ku kigero cya 85% bariho mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030. Ni urugamba Leta y’u Rwanda igaragaza ko igomba gufatanyamo n’abikorera ndetse n’imiryango nterankunga.

Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n’amakara bagabanuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by’abakora ibicanwa n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/imiryango-miliyoni-2-3-yo-mu-cyaro-izahabwa-rondereza-u-rwanda-mu-rugamba-rwo