US yashyizeho ingamba ku myotsi isohorwa n’indege

Kubijyanye na Wikipedia

Kuri tariki ya 9 Ugushyingo 2021 umunyamabanga wo gutwara ibintu n’abantu muri Leta zunze ubumwe za Amerika Pete Buttigieg bashyizweho ingamba zo kuba kugabanya imyotsi y’indege muri 2050.

White House yatangaje mu kwezi kwa Nzeri ko ifite ingamba zo kugabanya imyotsi y’indege ku kigero cya 20% muri 2030, nkabatwara abantu mu kirere bari kugitutu cyo kwangiza ibidukikije cyo kugabanya imyuka basohora bakoresha uburyo bushya bwo gukoresha amavuta atangiza ikirere (SAF)

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Perezida Joe Biden yari yatangaje ko bafite ingamba zo gushyira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uburyo bwo kugabanya ibyo byotsi muri 2050.

Nkuko bitangazwa na Reuters mu nama irimo kuvuga ku mihindagurikire iri kubera Glasgow Buttigieg uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ihuriro ry’ibihugu riyobowe n’Ubwongereza yatangaje ko impuzamashyirahamwe y’iby’indege  ihangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ingamba za US zo gusigarana zero z’imyuka yoherezwa n’indege muri 2050 byashyigikiwe Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’iby’indege (FAA).

Byongeye kandi hatunganywe amavuta atwara indege, indege nshya zikoranywe ikoranabuhanga zirakenewe kugira ngo ibyo twifuza kugeraho byubahirizwe ndetse no kugabanya imyotsi ku b’ibuga by’indege nkuko bitangazwa na FAA.

Mu kwezi kwa Gatatu, Indege zo muri Amerika, amatsinda y’inganda yari ahagarariwe na Delta Air Lines(DAL.N), united  Airlines, American Airlines (AAL.O) hamwe n’izindi biyemeje bafatanije na Guverinoma kuba bageze kuri zero y’imyotsi bohereza muri 2050.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Mu nteko rusange y’Ishyirahamwe mpuzamahanga yo gutwara abantu mu ndege (IATA), yabereye I Boston muri USA tariki ya 4 Ukwakira 2021 mu myanzuro yafashwe n’abanyamuryango babo nuko bihaye ingamba zo kugabanya ibyotsi bikaba byashyizwe mu bikorwa muri 2050, aya masezerano yo gutwara abantu mu kirere azubahiriza intego z’amasezerano ya Paris azagabanya ubushyuhe kugera ku kigero cya 1.50 C.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221215334/http://www.rebero.co.rw/2021/11/10/us-yashyizeho-ingamba-zuko-igomba-gusigarana-zero-ku-myotsi-ishohorwa-nindege-muri-2050/