Jump to content

URWIBUTSO RWAKAREREKA RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana butangaza ko muri Werurwe 2023 hatangira imirimo yo kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mwulire ruherereye mu Murenge wa Mwulire, rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mata rwa Mwulire rubitse amateka yihariye mu gihe cya Jenoside, aho hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 25 bari bahungiye kuri uyu musozi  nyuma y’uko aba baturage babanje kwirwanaho bakaza kwicwa n’umutwe w’abasirikare barindaga perezida Habyarimana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uri rwibutso arirwo batoranyije kuba urwibutso rukuru muri aka Karere akaba ari nayo mpamvu rugiye kubaka mu buryo bushya rukazuzura rutwaye miliyoni 900 Frw.

ati “Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rugiye kubakwa hari harakozwe inyigo yari imaze igihe kinini, ubu yarongeye isubirwamo turimo turaganira n’abazakora imirimo yo kubaka tugiye gusinya amasezerano ,twizeye ko nyuma y’umwaka umwe tuzaza kuhibukira Urwibutso rwararangiye”

Meya Mbonyumuvunyi akomeza asobanura bimwe mubizaba bigize uru rwibutso rwa Jenoside rwa Mwurire, birimo imva ebyiri zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi, inzu y’amateka igaragaza imwe mu mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,mata hazaba harimo amazina, imyenda ya bamwe mu biciwe ku Musozi wa Mwurire, bimwe mu bikoresho byabo nk’ibimenyetso, sale y’inama izajya yifashishwa mu kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda Kandi uru nirwo rwibutso rukuru rw'akarere ka rwamgana.

AMASHAKIRO