Jump to content

URUTONDE RWABAKORA UMUZIKI MURWANDA BAHENZE

Kubijyanye na Wikipedia

1.Producer Made Beats.

Mucyo David wamamaye nka Made Beat, ni umwe mu bahanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo ubikoze igihe kirekire. Uyu musore w’umunyarwanda ariko utuye i Manchester mu Bwongereza, yamamaye cyane kuva mu mwaka wa 2017 ubwo yabarizwaga munzu yakoreraga abahanzi indirimbo ya ‘Monster Records’ yari iya Zizou Alpacino.

Uyu musore yakoze indirimbo zakunzwe mu Rwanda n’imahanga, zambukije izina rye

Igikoresho cy'umuziki

rigatumbagira cyane. Yakoze indirimbo “Katerina’ ya Bruce Melodie, ‘Thank You’ ya The Ben na Tom Close, ‘Why’ ya The Ben, ‘Nyoola’ ya Bruce Melodie na Eddy Kenzo, ‘Totally Crazy’ ya Bruce Melodie na Harmonize’ super nature ya yvan buravn n’izindinyinshi zahinduye uyu musore umuhanga mu gutunanya amajwi uhenze kurusha abandi.

Eddy Kenzo
Bruce melodie umuhanzi nyarwanda

Kugeza ubu nubwo atakiri mu matwi y’abanyarwanda cyane ko atakibarizwa mu Rwanda, niwe Producer uhenze gukorera indirimbo umuhanzi kuko igihe agukoreye indirimbo ukayitwara yose nta migabane afiteho, yishyurwa agera kuri Miliyoni n’ibihumbi magana atanu [1 500,000 Frw].

Ibi bimugira umunyarwanda wa mbere uhenze kugirango agukorere indirimbo irangire ibe yajya hanze.

2. Element

Element producer

Mugisha Robnson Fred wamamaye nka Element si zina rishya mu matwi y’abanyarwanda yaba abakunda umuziki bakawimariramo ndetse n’abatawitaho cyane usanga iri zina ribaca kenshi mu matwi.Yewe hari n’abatazi iby’umuziki cyane baba bazi ko ‘Element’ ari akarango k’indirimbo nziza cyane ko kuva yatangira gukora umuziki, icyo akozeho, akenshi kiba zahabu.

Ni mu gihe yaje neza, akora indirimbo ye yambere mu  2020 ubwo yakoraga indirimbo ‘Henzapu’ y’umuhanzi Bruce Melodie wari uri mu bihe bye byiza.

Iyi ndirimbo yabaye ikiraro kuri Element wahise wigarurira imitima y’abahanzi hafi ya bose mu Rwanda ndetse bikajyana n’abakunzi babo. Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Saa moya, Katapilla, Selebura, Abu dhabi  Ikinyafu n’izindi za Bruce Melodie. Yakoze kandi indirimbo ‘Amata, Bimpame, Termometa, Chakula, kugeza kuri ‘Jugumila’ za Dj Phil Peter bana ya shaffi n'a chriss easy.

Element kandi yakoze indirimbo z’abahanzi nka Meddy yakoreye ‘Karolina, The Ben yakoreye ‘Kola’, Juno Kizigenza yakoreye ‘Solid, Mpa Formula, Urankunda, Ihoho, Igitangaza n’izindi za Juno Kizigenza.

Element kandi yakoze indirimbo nka ‘Haso, Jolie, One more time za Kenny Sol n’izindi. Ntiwavuga indirimbo zakozwe na Element ngo usige indirimbo ‘Inana, Fasta, Amashu, Edeni, Basi Sori, Bana za Chriss Eazy n’izindi zakunzwe cyane kugeza kuzo yiririmbiye ubwe arizo ‘Kashe na Fou De Toi’ nazo zakunzwe cyane.

Ugiye kubara indirimbo zakozwe Element kandi zakunzwe cyane ntiwazivamobwakirabugacya, ibi bimugira umuntu wa kabiri ukorera amafaranga menshi mu banyarwanda batunganya amajwi y’indirimbo zore ko agahaze ku giciro cya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

3. Clement Ishimwe

Uwavuga umuziki w’u Rwanda ngo ntatekereze ku izina rya IK [Ishimwe Clement] yaba akoze amakosa cyane ko ari umwe uri mu bakomeye muri uyu mwuga ndetse yahinduye ubuzima bwa benshi.

Clement ari mu muziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2009 kugeza ubu kandi ni ishyiga ry’inyuma  ryawo.

Knowless Butera

Uyu mugabo uwajya kuvuga indirimbo yakoze zigakundwa, ntiyazirondora bitewe n’igihe kinini amaze akora indirimbo nziza, icyakora iyo uvuze Clement, mu mutwe hahita hazamo izina Kina Music. Kuvuga Kina Music kandi, uhita utekereza ku bahanzi nka King James, Christopher, Tom Close, Dream Boyz, Butera Knowless, Igor Mabano kugeza kuri Nel Ngabo uri ku ibere muri iki gihe. Aba bahanzi bose n’abandi tutarondoye, babaye ibitangaza kubera Clement.

Icyakora nubwo yakoze indirimbo nyinshi, hari iziza mu mitwe y’abantu vuba nka ‘Te amo, Ko Nashize, Darling, Tobora’ za Butera Knowless n’izindi tutarondoye.

Usibye Knowless batangiye gukorana kuva kera, hari n’ikiragano gishya aho yakoze indirimbo zirimo ‘Muzadukumbura, Nzahinduka, Zoli, Arampaguje, Mutuare n’izindi za Nel Ngabo tutavuze hano.

Uyu mugabo kandi niwe ufite uruhare runini ku iterambere rya Igor Mabano cyane ko yamukoreye indirimbo nka “Back, Iyo Utegereza, Kabiri, Ntakosa, Energy, Gake n’izindi.

Uku gukora ku ndirimbo zikaba ibitangaza, bimugira umuhanga mu gutunganya aamajwi y’indirimbo uhenze ku mwanya wa Gatatu aho igiciro cye ari ibihumbi Magana Atandatu by’Amafaranga y’u Rwanda (600,000 Frw)

AMASHAKIRO[1]

  1. https://v8.inya.me/rw/amakuru/ninko-gutanga-inkwano-urutonde-rwaba-producers-bahenze-mu-rwanda-2024-140164