Jump to content

URUTEJA

Kubijyanye na Wikipedia
uruteja

URUTEJA ni icyatsi kirandaranda hasi nk'urwiri gifite amababi kikagira ururenda mu gihe uruvunnyemo kabiri. Inteja zikunda kumera mu mirima, cyangwa mu ntoki; mbese ahantu hahinze cg haheruka guhingwa. Bivugwa ko hari ubwoko bw’amahumane n’ibibyimba zivura ndetse n’amasekera, umuntu avuna uruteja, agasiga umushongi cyangwa ururenda rwarwo aharwaye hagakira.[1]

Ibyo Ruvura

[Hindura | hindura inkomoko]

Kurya ibyakwangiza umubiri (intoxications alimentaires): umukamato w’amababi uyanike yume, ikiyiko 1 cy’ifu yayo ukivange n’amazi y’akazuyaze mu kirahure 1 mu gitondo, 1 ku manywa, 1 nijoro, unywa.

  • Igifu gifite aside irenze urugero (hypergastralgie): sekura umukamato w’amababi, wanike ku zuba.

Ufata ikiyiko 1 ukakivanga n’ikirahure 1 cy’amazi y’akazuyaze buri nshuro, 3 ku munsi.

  • Uburozi (l’empoisennement): hekenya amababi 2 cyangwa 3 buri gitondo na buri mugoroba, amezi 4.
  • Kurumwa n’inzoka cyangwa indi nyamaswa ifite ubumara (morsure de serpent ou animal vénimeux): fata umukamato w’amababi, uyasekure womeke aho yarumye, ubikore iminsi 5. Nyuma urakomeza ukajya ubikoresha.
  • Uruteja
    Impyiko zangiritse (inflammations des reins): fata imikamato 2 y’amababi uyateke muri litiro 1 y’amazi. Unywa iyo litiro amanywa yose, ubikore iminsi 15.[2]
  • Ibihushi n’izindi ndwara z’uruhu (teigne et autres dermatoses): shyira ururenda rw’uruteja washwanyaguje aharwaye.
  • Ibisebe: shyira ururenda rw’uruteja ku bisebe.[3]
Uruteja rwarandaranze

AGATI K’URUTEJA:

[Hindura | hindura inkomoko]
  • Imihango y’abagore itameze neza (les troubles de menstruation): Uvanga 100g z’uruteja rwose uko rwakabaye na ¼ cy’ikirahure cy’amatembabuzi y’ipapayi (amata y’ipapayi) itarahisha ngo ibe umuhondo. Ubishyire muri litiro 2 z’amazi arimo kubira, bimaremo iminota 5, ukayungurura, ukanywa ikirahure .[4]
  1. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/irst-yasohoye-igitabo-gikubiyemo-ibimera-gakondo-byakwifashishwa-nk-ibiryo
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2024-05-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.rba.co.rw/post/Bamwe-mu-bahinzi-ba-Kawa-muri-Huye-baravuga-ko-bafite-ikibazo-cyo-kubura-ingemwe