Jump to content

URUBYIRUKO RWAHAWE UMUKORO MUGIHE TWITEGURA KWIBUKA KUNSHURO 30

Kubijyanye na Wikipedia

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwahawe umukoro wo guhangana n’abapfobya, abahakana n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu kugaragaza neza amateka y’u Rwanda.

Ibi babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024 ubwo hatangizwaga umwiherero w’iminsi ibiri w’urubyiruko ruhagarariye urundi muri aka Karere.

Ni umwiherero witabiriwe n’urubyiruko rurenga 300 , wari ugamije kurebera hamwe ibibazo birwugarije no kubishakira ibisubizo haherewe ku mahirwe ahari.

Muri uyu mwiherero, urubyiruko rweretswe amahirwe ari muri aka Karere bakwiriye kubyaza umusaruro arimo icyanya cy’inganda kiri muri aka Karere Mumurenge wa Mwurire

Bahawe kandi ibiganiro ku mateka y’u Rwanda ndetse banahabwa umukoro wo kurwanya abakigoreka amateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati “Muri iki gihe twegereje kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ukubabwira ngo nibakomere ku bumwe bw’Abanyarwanda, baharanire icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda barwanye icyo ari cyo cyose cyakoma mu nkokora uiterambere ry’u Rwanda tumaze kugeraho, hari aho tugeze ariko na none igikomeye ni ugusigasira ibyagezweho.”

Meya Mbonyumuvunyi yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ikibi bakakirwanya, cyane cyane kurwanya urubyiruko ruba hanze y’igihugu ruba rwarigishijwe ingengabitekerezo ya Jenoside n’inzangano.

Yabasabye ko bakwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga bakanyomoza abagoreka amateka aho bari hose.

Ingabire Sandrine wo mu Murenge wa Munyiginya, yavuze ko kuri ubu biteguye guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, aho bazajya babagaragariza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse bakanereka abantu ibihano bigenewe abayipfobya.

Rutikanga Yves we yavuze ko biteguye gukebura abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abagoreka amateka y’u Rwanda, kuko abenshi babikora usanga baba hanze y’igihugu batanaheruka mu Rwanda.

Ati “ Nitwe turi mu Rwanda, ahanini usanga abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baba bari hanze y’igihugu, ubu rero tugiye kujya tubasobanurira neza amateka y’u Rwanda, aho twavuye turahazi kandi hari abahasize ubuzima kugira ngo tubone amahoro, rero ntawasenya ibyubatswe tureba.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, Munyaneza Isaac, yavuze ko muri uyu mwiherero bateguye inararibonye ku mateka y’u Rwanda kugira ngo zungure ubumenyi uru rubyiruko kugira ngo rurusheho kumenya amateka y’igihugu kandi bayakoreshe neza mu kuyasobanurira abayagoreka.

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana rwiyemeje ko nyuma y’uyu mwiherero bagiye kongera ibikorwa by’ubwitange ndetse bakagerageza gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

AMASHAKIROhttps://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-urubyiruko-rwahawe-umukoro-mu-gihe-u-rwanda-rwitegura-kwibuka30