UMUBARE NYAKURI W’IMYAKA Y’UBUKODE BW’UBUTAKA
. ITEKA RYA PEREZIDA N° 30/01 RYO KUWA 29/06/2007 RIGENA UMUBARE NYAKURI W’IMYAKA Y’UBUKODE BW’UBUTAKA
[hindura | hindura inkomoko]1° Igihe cy‟ubukode bw‟ubutaka kiri hagati y‟imyaka itatu (3) na mirongo icyenda n‟icyenda (99). 2° Umubare nyakuri w‟imyaka y‟ubukode ugenwa hakurikijwe icyo ubwo butaka bugenewe gukoreshwa n‟amatsinda y‟ubutaka nk‟uko biteganywa n‟ingingo ya 3 n‟iya 5 z‟iri Teka.
Ibyerekeye icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa
[hindura | hindura inkomoko]Ubutaka buvugwa muri iri teka bugenewe gukoreshwa ibi bikurikira:
1° guturwaho;
2° inganda;
3° ubukungu;
4° ubucuruzi;
5° ubuhinzi;
6°ubworozi;
7° amashyamba;
8° ubukerarugendo;
9° Imibereho myiza n‟umuco; 10° ubumenyi n‟ubushakashatsi 11° ibikorwa biri ku butaka bukomye; 12° uburobyi.
Ibyerekeye imyaka nyakuri y’ubukode ku butaka bw’abantu ku giti cyabo
[hindura | hindura inkomoko]Umubare nyakuri w‟imyaka y‟ubukode bw‟ubutaka bw‟abantu ku giti cyabo ni imyaka mirongo cyenda n‟icyenda (99). Ingingo ya 7: Ibyerekeye imyaka nyakuri y‟ubukode ku butaka buri mu mutungo bwite wa Leta, uw‟Umujyi wa Kigali n‟Uw‟Akarere Imyaka nyakuri y‟ubukode ku butaka bwite bwa Leta, ubw‟Umujyi wa Kigali n‟Ubw‟Akarere igenwe mu buryo bukurikira: 1°
Imyaka mirongo ine n‟icyenda (49) ku butaka bugenewe ubuhinzi n‟ubworozi, ubugenewe ubukerarugendo cyangwa ubugenewe guterwaho amashyamba; 2° Imyaka mirongo itatu (30) ku butaka bwite bw‟Akarere bugenewe kubakwaho inganda,inyubako z‟ubukungu n‟ubucuruzi, iz‟imibereho myiza y‟abaturage cyangwa iz‟umuco n‟izubumenyi; 3°Imyaka makumyabili (20) ku butaka : 1. bwite bw‟Akarere bugenewe inyubako zo guturamo; 1. Private District Land designated for residential services; 2. bugenewe ibikorwa ahantu haherereye 4° Imyaka cumi n‟itanu (15) ku butaka buriho amazi akoreshwa mu burobyi bwatangiwe uruhushya ruteganywa mu ngingo ya 9 y‟Itegeko Ngenga rigena uburyo bwo kurengera no kubungabunga ibidukikije. Umuntu utunze ubutaka buvugwa mu gace ka 2° n‟aka 3° tw‟iyi ngingo ashobora guhabwa impapurompamo z‟ubutaka zibumwegurira burundu atagombye gutegereza ko igihe cy‟ubukode kirangira, iyo abisabye kandi akaba yujuje ibiteganywa n‟amategeko yerekeranye n‟iyandikisha ry‟ubutaka.