UBUZIMA BW’IMYOROROKERE NIKI KURUBYIRUKO ?
UBUZIMA BW’IMYOROROKERE NIKI KURUBYIRUKO ?
[hindura | hindura inkomoko]Ubuzima bw’imyororokere ni imiterere, imikurire, imikorere n’imihindagurikire y’umubiri cyane cyane imyanya myibarukiro na ndangagitsina.
Ibyerekeye serivisi zigenewe urubyiruko
[hindura | hindura inkomoko]Serivisi zigenewe urubyiruko ni serivisi zibanda cyane ku buzima bw'imyororokere nko gukumira inda z'abangavu, indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina n'ihohoterwa;
Ni serivisi zizewe, ziboneka ku mavuriro, ku mashuri, k u bigo by'urubyiruko n'ahandi ...
Ni serivisi zisubiza ibibazo by’urubyiruko kandi zidahenze;
Izo serivisi zitangirwa mu ibanga kandi mu buryo bunogeye urubyiruko;
Zitangwa n’abakozi babihuguriwe kandi babifitiye uburenganzira;
Itangwa rya serivisi z’urubyiruko rikorwa neza hatabayeho gutegereza igihe kirekire.
Ni izihe serivisi zigenewe urubyiruko?
Guhabwa inyigisho zerekeranye n’ ubuzima bw’ imyororokere;
Guhabwa inyigisho n’uburyo bwo kuboneza urubyaro;
Gukumira no kuvura indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina;
Gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abarikorewe;
Ubujyanama no gupima Virusi itera SIDA;
Ubujyanama ku bitegura kurushinga;
Inyigisho zigamije gukumira inda mu bangavu;
Ubujyanama ku gupima no gukurikirana ubuzima bw’abakobwa batwite;
Ubujyanama bujyanye no kwirinda gukuramo inda mu buryo
budakurikije amategeko no kwita ku wagize ingaruka zo gukuramo inda;
Inyigisho ku kamaro ko gukebwa ku bahungu no gutanga iyo serivisi.