Jump to content

UBUSHOMERI MU RUBYIRUKO

Kubijyanye na Wikipedia

Leta n’abikorera bararebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko[hindura | hindura inkomoko]

UBUSHOMERI MU RUBYIRUKO

Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko, Tetero Solange, avuga ko hari impamvu nyinshi zitera ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Hari ibiterwa n’uko ubukungu buhagaze mu gihugu, kuba hatari ubushobozi bwinshi cyane ku buryo tubasha guhanga imirimo igera kuri buri Munyarwanda, ibyo bishingira ku kuba u Rwanda ari Igihugu kiri mu nzira y’amajyambere.”

Akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye gushaka ubushobozi butuma ruhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Agira ati: “Urubyiruko rusabwa kwiga bakaba bafite ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Hari urubyiruko rutize ngo rube rufite ubushobozi bwabafasha kugera ku isoko ry’umurimo, bahite babona akazi, cyangwa se bagera ku isoko ry’umurimo bagasanga ibyo bize ntibihura n’ibikenewe akaba yashoma kandi yarize, cyangwa ugasanga hari abandi bashaka umurimo nk’uwo ashaka bigasaba ko habaho guhangana, utsinze akaba ari we uhabwa akazi.”

Tetero avuga ko hari gahunda zagiyeho zigamije gufasha urubyiruko kubona igishoro, kwiga, ndetse hari gahunda igiye kongerwamo ingufu yo gufasha Abanyarwanda kujya gukora mu bindi bihugu n’izindi gahunda nyinshi zigamije gufasha urubyiruko.

Yagize ati: “Hari imishinga ifasha urubyiruko kubona igishoro, nahera kuri BDF (ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere), ni hamwe tugeza amafaranga yo gufasha urubyiruko, ariko hari n’inkunga zigenda zitangwa, zaba iza Minisiteri y’Urubyiruko nka YouthConnekt Awards, hari Hanga Pitchfest ya MINICT (Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo), bafasha urubyiruko rufite imishinga mu ikoranabuhanga kubona igishoro, hari n’izindi porogaramu zifasha urubyiruko kubona amahirwe.”

Muri gahunda zashyiriweho gufasha urubyiruko kubona igishoro harimo BDF, aho Leta yemera kurwishingira 75% na rwo rukishakira 25%.

Urubyiruko rurasabwa gushaka amakuru kuko hari amahirwe atandukanye arugenewe kandi rukirinda gucika intenge kuko amahirwe ahari.

Tetero ati: “Nubwo hari ikibazo cy’ubushomeri, ntabwo ari ibintu bidashoboka gukemuka, nta mpamvu yo gucika intege, birasaba guhaguruka bagakomanga imiryango myinshi, amahirwe arahari bakomeze bayashake ntibarangare.”

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragaza ko ubushomeri bwazamutse mu Rwanda, buva kuri 18.7% mu mwaka 2018 bugera kuri 25.6% muri 2022.

U Rwanda rushyira imbaraga mu kuzamura inzego zose mu bukungu, kandi bigabanya ubushomeri mu byiciro bitandukanye. Guhera mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023 (Season B 2023), umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye ugera ku kigero cya 3%. Umusaruro w’ibiribwa wo wazamutse ku kigero cya 3,4% muri iki gihembwe.

Ku wa 13 Gashyantare 2024, mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya covid-19, yagarutse ku mirimo mishya yahanzwe.

Ati: “Iri zamuka tubonye mu bukungu ryajyanye no guhanga imirimo mishya. Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu mwaka wa 2023 hamaze guhangwa imirimo mishya isaga 590,000. Aha nabibutsa ko gahunda ya Guverinoma yari guhanga nibura imirimo mishya 200,000 buri mwaka.”

Ikibazo cy’ubushomeri ntabwo kiri mu Rwanda gusa. Mu mwaka wa 2022, ubushomeri mu rubyiruko bwari kuri 15.58% ku Isi. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 muri Afurika, abangana na 11.2% ni abashomeri muri uyu mwaka 2024.mubyukuri reta y[urwanda yafashe ingamba zo kurwanya ubushomeri muri izo twavugamo nko kwigisha urubyiruko uko rwa kwihangira imirimo kurusha gutega amaboko reta.[1]

MENYA UMWANDITSI[hindura | hindura inkomoko]

Jean Bosco Niyonteze

Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru

Reba inkuru zose nanditse ( 53 )

Ibitekerezo   ( 2 )[hindura | hindura inkomoko]

Nibyiza cyane. iyi nkuru rwose iranonosoye pe: inyigo, impamvu, ibiriho n’ibyitezwe birimo neza. ikindi kandi yanditse mu kinyarwanda cy’umwimerere. ibi bifasha buri mu Nyarwanda kuba yayisoma. Shyiramo imabraga urimo neza pe!

Samuel SEMANYENZI yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  MusubizeV

Leta n’abikorera bararebera hamwe uko bakemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko[hindura | hindura inkomoko]

Yanditswe na

JEAN BOSCO NIYONTEZE 27-03-2024 - 20:34'    |     Ibitekerezo ( 2 ) Umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urubyiruko, Tetero Solange, avuga ko hari impamvu nyinshi zitera ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Hari ibiterwa n’uko ubukungu buhagaze mu gihugu, kuba hatari ubushobozi bwinshi cyane ku buryo tubasha guhanga imirimo igera kuri buri Munyarwanda, ibyo bishingira ku kuba u Rwanda ari Igihugu kiri mu nzira y’amajyambere.”

Akomeza avuga ko urubyiruko rukwiye gushaka ubushobozi butuma ruhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.

Agira ati: “Urubyiruko rusabwa kwiga bakaba bafite ubushobozi bukenewe ku isoko ry’umurimo. Hari urubyiruko rutize ngo rube rufite ubushobozi bwabafasha kugera ku isoko ry’umurimo, bahite babona akazi, cyangwa se bagera ku isoko ry’umurimo bagasanga ibyo bize ntibihura n’ibikenewe akaba yashoma kandi yarize, cyangwa ugasanga hari abandi bashaka umurimo nk’uwo ashaka bigasaba ko habaho guhangana, utsinze akaba ari we uhabwa akazi.”

Tetero avuga ko hari gahunda zagiyeho zigamije gufasha urubyiruko kubona igishoro, kwiga, ndetse hari gahunda igiye kongerwamo ingufu yo gufasha Abanyarwanda kujya gukora mu bindi bihugu n’izindi gahunda nyinshi zigamije gufasha urubyiruko.

Yagize ati: “Hari imishinga ifasha urubyiruko kubona igishoro, nahera kuri BDF (ikigega gitera inkunga imishinga y’iterambere), ni hamwe tugeza amafaranga yo gufasha urubyiruko, ariko hari n’inkunga zigenda zitangwa, zaba iza Minisiteri y’Urubyiruko nka YouthConnekt Awards, hari Hanga Pitchfest ya MINICT (Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo), bafasha urubyiruko rufite imishinga mu ikoranabuhanga kubona igishoro, hari n’izindi porogaramu zifasha urubyiruko kubona amahirwe.”

Muri gahunda zashyiriweho gufasha urubyiruko kubona igishoro harimo BDF, aho Leta yemera kurwishingira 75% na rwo rukishakira 25%.

Urubyiruko rurasabwa gushaka amakuru kuko hari amahirwe atandukanye arugenewe kandi rukirinda gucika intenge kuko amahirwe ahari.

Tetero ati: “Nubwo hari ikibazo cy’ubushomeri, ntabwo ari ibintu bidashoboka gukemuka, nta mpamvu yo gucika intege, birasaba guhaguruka bagakomanga imiryango myinshi, amahirwe arahari bakomeze bayashake ntibarangare.”

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragaza ko ubushomeri bwazamutse mu Rwanda, buva kuri 18.7% mu mwaka 2018 bugera kuri 25.6% muri 2022.

U Rwanda rushyira imbaraga mu kuzamura inzego zose mu bukungu, kandi bigabanya ubushomeri mu byiciro bitandukanye. Guhera mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2023 (Season B 2023), umusaruro w’ubuhinzi wariyongereye ugera ku kigero cya 3%. Umusaruro w’ibiribwa wo wazamutse ku kigero cya 3,4% muri iki gihembwe.

Ku wa 13 Gashyantare 2024, mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, imitwe yombi, ku byagezweho na guverinoma muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya covid-19, yagarutse ku mirimo mishya yahanzwe.

Ati: “Iri zamuka tubonye mu bukungu ryajyanye no guhanga imirimo mishya. Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza mu mwaka wa 2023 hamaze guhangwa imirimo mishya isaga 590,000. Aha nabibutsa ko gahunda ya Guverinoma yari guhanga nibura imirimo mishya 200,000 buri mwaka.”

Ikibazo cy’ubushomeri ntabwo kiri mu Rwanda gusa. Mu mwaka wa 2022, ubushomeri mu rubyiruko bwari kuri 15.58% ku Isi. Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24 muri Afurika, abangana na 11.2% ni abashomeri muri uyu mwaka 2024.

0

0

0

0

0

0

MENYA UMWANDITSI[hindura | hindura inkomoko]

Jean Bosco Niyonteze

Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru

Reba inkuru zose nanditse ( 53 )

Ibitekerezo   ( 2 )[hindura | hindura inkomoko]

Nibyiza cyane. iyi nkuru rwose iranonosoye pe: inyigo, impamvu, ibiriho n’ibyitezwe birimo neza. ikindi kandi yanditse mu kinyarwanda cy’umwimerere. ibi bifasha buri mu Nyarwanda kuba yayisoma. Shyiramo imabraga urimo neza pe!

Samuel SEMANYENZI yanditse ku itariki ya: 28-03-2024  →  Musubize

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-n-abikorera-bararebera-hamwe-uko-bakemura-ikibazo-cy-ubushomeri-mu-rubyirukohttps://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-n-abikorera-bararebera-hamwe-uko-bakemura-ikibazo-cy-ubushomeri-mu-rubyiruko