Jump to content

UBUREZI MURI RWAMAGANA

Kubijyanye na Wikipedia

Abanyeshuri bashoje amashuri yisumbuye mu karere ka Rwamagana barize ibijyanye na za siyansi bagenda bakangurirwa kuba bazakomeza amasomo yabo muri ,kaminuza mu bijyanye n’uburezi mu rwego rwo kuzaba abarezi beza.Aba banyeshuri babanza gufasha abarimu kwigisha mu kiciro rusange amasomo bize ukaba umwanya mwiza wo kwimenyereza gukunda uburezi.

[1] banyeshuri bagera muri mirongo itatu bize siyansi baba baratsinze neza amasomo yabo basoza amashuri yisumbuye nibo batoranyijwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri   (NESA) bashyikirizwa umushinga witwa IEE ukorera mu karere ka Rwamagana urabahugura bagera ku rwego rwaho ubu  barimo gufasha abarimu kwigisha amasomo bize aho bigisha mu cyiciro rusange . Bavuga ko uyu ari umwanya mwiza bahawe wo kwimenyereza kuzaba abarezi beza ndetse bagafasha abana b’abakobwa bakiri hasi kwitinyuka bakaba bakiga n’amasomo arimo imibare azwi nka (sciences ) bityo bikazabagirira akamaro Mubuzima bwabo ndetse nokugihugu murirusange.https://www.izubaradiotv.rw/rwamagana-abarangije-amashuri-yisumbuye-muri-siyansi-barimo-gutozwa-gukunda-uburezi

  1. https://www.izubaradiotv.rw/rwamagana-abarangije-amashuri-yisumbuye-muri-siyansi-barimo-gutozwa-gukunda-uburezi