UBUKERARUGENDO MUKARERE KA RWAMAGANA
Akarere ka Rwamagana, ubwako gafite umuvuduko mwinshi mu iterambere kandi ibikorwa by’iterambere ntibisiba kuhakwirakwizwa. Imihanda ikomeje gukorwa neza ku buryo ubuhahirane bworoshye ku buryo bwose bushoboka. Ibi bituma imari wahashora yose yakunguka kandi igatera imbere. Bimwe mu byo ushobora gushoramo imari muri kano karere ni ibi bikurikira;Akarere ka Rwamagana gafite ibiyaga bibiri biharaze ubwiza nyaburanga. Kuri ibyo biyaga hamaze kugera aho kwiyakiririra yaba amahoteli cyangwa Moteli (Hotels&Motels) ku buryo baba abashaka kuharuhukira cyangwa abashaka kuhakorera amahugurwa n’izindi nama basubijwe. Gusa ibibanza biracyahari, bityo abifuza gushora imari mu bukerarugendo mukaba mushonje muhishiwe. Ntimutegereze kuzaza ibihebuje barabimaze, naho ubwiza bwo ni ubwa byose. [1]