Jump to content

UBUJURA MURUBYIRUKO

Kubijyanye na Wikipedia

Ibibazo ku rubyiruko rumara amasaha menshi kuri mudasobwa cyangwa tablets zabo mu byumba bimaze kugaragazwa kandi birimo ibibazo by’ubuzima ndetse n’imibereho. Icyakora, bimwe mu byago bikomeye ni ukwica amategeko kuri internet bakoresha ubumenyi bafite mu gukora porogaramu za mudasobwa bagakora porogaramu zangiza cyangwa bakagira uruhare mu bindi byaha by’ikoranabuhanga, byaba ku bwabo cyangwa bakorera agatsiko k’amabandi. Hari ubwiyongere bw’imibare y’ibitero ku makuru y’abantu bakomeye, ibyaha by’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, gufata bugwate urubuga ukabuza abantu kubona serivisi bakeneye byagabwe ku bigo bito, ibigo bikomeye n’abantu ku giti cyabo kandi bigakorwa n’ingimbi n’abangavu cyangwa abarengeje gato imyaka makumyabiri.

Ubwoko bwibyaha byikoranabuhanga bikorwa nurubyiruko harimo;Ibyaha bifashwa n’ikoranabuhanga ni ibyaha bisanzwe bishobora kongererwa ubukana cyangwa aho bigera ukoresheje mudasobwa cyangwa internet. Urugero rwaba uburiganya bwo kwamamaza ibikorwa ahantu hose kuri internet n’ubutekamutwe bukorerwa abaguzi,ibyaha bijyanye nikoranabuhanga gusa, ni bimwe bishobora gukorwa gusa ukoresheje mudasobwa, imiyoboro ya mudasobwa cyangwa ubundi bwoko bw’ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi. Urugero rw’icyaha kijyanye n’ikoranabuhanga gusa ni ukugaba igitero gifata bugwate serivisi kikabuza abakeneye serivise kuzibona, gikorerwa kuzuza ibikorwa byinshi mu rubuga ku buryo runanirwa gukora.https://www.getsafeonline.org.rw/kin/umuntu-ku-giti-cye/articles/urubyiruko-nibyaha-byikoranabuhanga/