Twin Lakes Recreational Resort

Kubijyanye na Wikipedia
ikirwa

Ibirwa bya Burera ni ibice kugeza mu minsi mike ishize byafatwaga nk’ibyagenewe ubuhinzi. Icyakora, aba mbere bamaze kuhabenguka, batangiye kuhazamura imishinga y’ishoramari ry’amahoteli agezweho.

Tumenye Twin Lakes Recreational Resort[hindura | hindura inkomoko]

Umushinga ugomba kuvamo hoteli igezweho izaba yitwa Twin Lakes Recreational Island.Ni urugendo rusaga iminota 20 ugenda mu modoka uturutse mu Mujyi wa Musanze, ukongeraho indi minota isaga 10 mu bwato, uturutse ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Ntaruka.Patrick Masozera n’umugore we Kerry Ann Kimone, ukomoka muri Jamaica, batangije iri shoramari mu birwa bitabyazwaga umusaruro.basuye ibice byinshi by’ubukerarugendo nk’i Rubavu, kuri Muhazi n’ahandi.Baje no gusura ibiyaga bya Burera na Ruhondo bifatwa nk’impanga (twin lakes), bageze hafi aho bafata ubwato ariko umwe akeneye amazi yo kunywa abura aho yayavana.Mu nshuro nyinshi basuye u Rwanda, ku Kiyaga cya Burera bahageze mu mwaka 2017, batangazwa cyane n’ubwiza bwaho.Icyo gihe Kerry yari afite intege nke kuko yari atwite inda y’amezi atatu, ntiyabasha kubona aho yagura icyo kurya cyangwa Fanta.Muri icyo gihe baatangiye gutekereza ko byaba byiza kuhashyira nka hotel cyangwa akandi kantu abantu bashobora kuruhukiramo, kubera ko ni heza cyane, ariko ugasanga nta shoramari rihari.Ni imishinga batekereza mu buryo bwanahindura imibereho y’abahatuye, kugeza ubu batagerwaho amazi meza kandi bayaturiye, kimwe n’amashanyarazi.Nyuma ya Rwanda Day yabereye i Amsterdam bitabiriye bavuye i London, bafashe icyemezo cyo gusubira kuri bwa butaka babonye, bajya gushorayo imari.[1]Baragarutse batangira kuganira n’abaturage, umwe, umwe, baza kugurira abaturage bageze kuri 30. Gutangira kuhagera, kugura no kubaka, hari mu mwaka 2019, gutangira gutegura aho hantu hari muri cya gihe cya COVID-19 mu mwaka 2020,nu wa 2021, batangira kwambutsa inka, ibintu byose byahageze mu bwato.”Muri Kanama mu mwaka 2022 aho hantu hashibutse Twin Lakes Recreational Resort, ubu abantu batangiye kuhamenya ndetse bahasura ubutitsa. Umwe mu baheruka kuhagirira ibihe byiza ni Umuhanzi Gaël Faye.Ubu ni ku gasozi kateretsweho amahema akoreshwa n’abashaka gukambika, icyakora kugeza ubu atumizwa mu Bwongereza.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ni ishoramari ribungabunga ibidukikije, ku buryo amatara akoreshwa kuri iki kirwa yose yifashisha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.Na yo uko birihariye. Ashinze hirya no hino ku buryo ku manywa aba yiyongeramo umuriro aza gukoresha nijoro, bwakwira hagenda haka rimwe rimwe, kugeza yose yatse kandi mu mabara atandukanye. Mu gitondo ayo matara yose arizimya.Ku matara yo mu nzira, agenda yaka bitewe n’aho umuntu ageze, itara ryamwumwa rikamumurikira, ku buryo bidasaba ko akoresha umuriro mwishi kandi ijoro rishobora kuba rirerire.Ni ahantu ubyuka mu gitondo uri kureba inyoni n’ubwiza bw’Ikiyaga cya Burera.[1]Ubwiza buri aho buratangaje.Bafite gahunda yo kujya bafasha ba mukerarugendo haba mu byo barya cyangwa bashaka kureba aho ibiribwa bituruka, ku buryo abantu babasha kwitegeza neza ibihingwa bikiri mu murima, ari nabyo hoteli izaba ikoresha.Kerry Ann avuga ko agera mu Rwanda bwa mbere mu mwaka 2014, yifuzaga kurugeramo nyuma y‘ibibi byinshi abantu baruvugagaho.Ahageze yasanze ibyo bamwe bahavuga bitandukanye n’ibyo yiboneye.Aho bubatse hoteli ni mu gace kasabaga kwitonda, kubera ko katageramo amashanyarazi, nta n’amazi meza ahari uretse ay’ikiyaga.Babonaga ko ari ingorane zikomeye, ariko kubera intego bari bafite z’ibyo bashaka gukora, uko bashaka gufasha abaturage ba Burera, baravuga ngo reka babikore.Bahise batangira ishoramari, ndetse uko iminsi ishira abantu benshi bagenda bahamenya.[1]Urebye uko hameze ubu n’uko hazaba hameze mu gihe kiri imbere, bitanga icyizere cy’imirimo myinshi igomba guhangwa, igenewe urubyiruko ndetse n’abandi bafite ibyo bashobora kugemura.Kugeza ubu inyubako zihari zikoreshwa amakoro, aboneka muri iki gice cy’amajyaruguru.Amazi akoreshwa ni abantu bayavoma bakashyira mu bigega, kuko hataraboneka uburyo buhamye bwo gutunganya ay’Ikiyaga cya Burera.Icyakora imishinga igeze kure mu kugeza amazi meza ku baturiye iyi hoteli kimwe n’amashanyarazi, ari nabyo izaba yifashisha.

Imbogamizi[hindura | hindura inkomoko]

Imwe mu mbogamizi kandi yari uko ku nkombe z’ikiyaga nta mihanda ihari, ariko intego ni ukuhatunganya mu gihe kiri imbere.Mu minsi ishize bwo ikijyanye no kuhubaka cyarakemutse, kuko ubu hashyizwe mu butaka bwagenewe ubukerarugendo.Kugeza ubu amazi akoreshwa kuri iki kirwa aracyavomwa mu majerikani, ariko intego ni uko hazagera uburo bwo gutunganya amazi kandi mu buryo buhoraho.Nubwo hari izo ngorane, uyu muryango uvuga ko wabashije guhangana na zo kandi zigenda ziva mu nzira.Kerry ati “Kuri njye, kuva kiri muto numvaga ko ahantu nzashora imari kagira uruhare mu mpinduka zaho hazaba ari muri Afurika, kandi nari mbizi ko bitazaba byoroshye.Uretse kureba ubwiza bwa Burera, kuri Twin Lakes hashyizwe ibikorwa birangaza ba mukerugendo nk’inka, ku buryo abasura aka gace bigishwa gukama n’ibindi ku mibereho y’aya matungo yubashywe mu muco Nyarwanda.bavuga ko bafite na gahunda bise Masozera Farm Initiative, aho bashaka koroza inka abaturage begereye uyu mushinga wa hotel.Ni abaturage bakora ubuhinzi bakeneye ifumbire, ku buryo iyo ubahaye inka bayibona, ndetse bakabona amata.[1]Kuri iyi hoteli kandi uhasaga ubworozi bw’inkwavu, izo usanga abana bizihirwa no kuzireba (kimwe n’ushaka gufungura.Ni umushinga bateganya ko wakorwa mu byiciro bitatu, icya mbere kikaba kigizwe n’inyubako zihari ubu, icya kabiri kikazubakwamo cottages eshanu n’inzu ya restaurant n’akabari igeretse kabiri, mu cyiciro cya gatatu hakazubakwa ikindi gice.bati “Twifuza ko igice cya mbere kizaba cyarangiye mu myaka itanu.Ni ishoramari batangiye bakoresha ubwizigame bwabo, ariko bizera ko inyungu izagenda ivamo izatanga n’ubushobozi bwo kubaka ibindi byiciro. Masozera avuga ko batifuza gutangirana amadeni ya banki.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://igihe.com/ubukungu/amabanki/article/dusure-twin-lakes-recreational-resort-umwe-mu-mishinga-itanga-icyizere-mu-birwa