Tuyizere Papi Clever

Kubijyanye na Wikipedia
Imwe mu zo mugitabo yaririmbe na Papi Clever

Tuyizere Papi Clever yavukiye i Rusizi ku wa 18 Nzeri 1992 avuka kuri Nzeyimana Elie na Mushonganono Jeanne, Se yaje gupfa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari afite imyaka ibiri gusa, Yasigaranye na nyina, amurerana n’abandi bavandimwe babiri; mukuru we na murumuna we, Yatangiye kuririmba yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza muri korali y’abakuze baramurera akuriramo atyo, yasoje amashuri yisumbuye muri Aparude Ruhango aho yakurikiye Ishami rya Computer & Electronics, Kaminuza yayize mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (IPRC). Yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga umuziki muri Kigali Music School mu 2012 ariho yanatangiriye umuziki nk’umwuga mu 2014, Yagiye yandika indirimbo nyinshi zirimo n’iza Hyssop Choir yo muri ADEPR Kiruhura aho yazamukiye, nyuma aza no gutangira kwandika ize bwite.[1]Akaba yarahamije isezerano ryo kubana akaramata na Ingabire Dorcas bamaze igihe bakundana nku mugabo n'umugore, yakoze indirimbo nyinshi zirimo “Ugendane Nanjye”, ‘‘Narakwiboneye’’, ‘‘Uburyohe’’, ‘‘Ahari Kurira’’, “Utwumvire”, "Uvuze Yego", "Uri uwo Kwizerwa" na “Impamvu z’Ibifatika’’ aheruka gushyira hanze aho amaze no kuririmba indirimbo nyinshi zo mugitabo. [2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-20. Retrieved 2022-09-19.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)