Tungurusumu

Kubijyanye na Wikipedia

Abantu bakomeje kwibasirwa na zimwe mu ndwara zitandukanye zigenda zihitana ubuzima bwabo nyamara hari bimwe mu byo bakwifashisha bityo bakongera ubwirinzi mu mubiri bakoresheje bimwe mu bimera n’ibihingwa byafasha umubiri kumererwa  neza.[1]

Garlic

Ikimera Tungurusumu[hindura | hindura inkomoko]

Tungurusumu

Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango umwe n’ibitunguru, ikaba ishobora kwera mu bice bitandukanye by’isi, ikaba ikoreshwa n’abantu batandukanye nk’ikirungo mu gihe bateka, kuko ihumura neza kandi ikaba inatuma ibyo kurya biryoha kurushaho.Icyakora nk’uko amateka abigaragaza, mu gihe cya kera tungurusumu yakoreshwaga nk’umuti gusa. Iryo koreshwa rya tungurusumu nk’umuti, turisanga mu mateka y’ibihugu bitandukanye, ibyo bita "civilization”,harimo civilization y’Abanya- Egypte, iy’Abanya-Babylon, iy’Abagiriki , iy’Abaromani n’Abashinwa.[2] Igira intungamubiri nyinshi kandi benshi bayikoresha mu rwego rwo kwivura no kwirinda indwara. Nubwo ari ingirakamaro bwose ariko hari abantu batemerewe kuyikoresha bitewe nuko ubuzima bwabo buhagaze.[1]Tungurusumu ni umuti w’igitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.

Umumaro wa Tungurusumu kubuzima bwamuntu[hindura | hindura inkomoko]

Abahanga mu bya siyansi, ubu bazi ko tungurusumu ifite ibyiza byinshi ku buzima bitewe n’ubutare bwa “sulfur” yifitemo iboneka iyo bayisekuye ari mbisi, bayiseye cyangwa se bayihekenye. Iyo “sulfur” ifasha mu ikorwa rya poroteyine umubiri ukenera.Sulfur iva muri Tungurusumu ijya mu mubiri, nyuma y’uko umuntu ayiriye, igifu kikayisya,ubundi igakwira mu mubiri wose.Tungurusumu igira intungamubiri nyinshi, ariko ntibyibushya kuko yigiramo ibyitwa “Calories” nkeya. Ahubwo ikungahaye kuri Vitamine C, Vitamine B6 na manganese ikagira n’izindi ntungamubiri zinyuranye.[2]Tungurusumu irwanya indwara zirimo n’ibicurune cyangwa se umuntu yaba yamaze gufatwa na byo, igafasha mu kubyoroshya .Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko w’amaraso mu gihe umuntu afite umuvuduko uri hejuru cyane. Umuntu ufata urugero ruhagije rwa tungurusumu, byafasha umuntu ugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (hypertension), kimwe n’uko indi miti yamufasha.Tungurusumu igabanya ibinure bibi mu mubiri, bityo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.[3] Tungurusumu yifitemo ibyitwa “Antioxidants” birinda utunyangingo “cells” kwangirika, bikanarinda umuntu gusaza vuba, ndetse bikanarinda umuntu ibyago byo kurwara indwara yitwa “Alzheimer” irangwa no kwangiza imikorere y’ubwonko, igatuma umuntu yibagirwa ibyo yari azi byose.Tungurusumu ngo ni umuti w’umwimerere ku bantu barware ibishishi ku ruhu rwo mu maso, byahakira hagasigara inkovu ubona zisa nabi. Icyo bakora, ngo ni ugukata tungurusumu mo utuce tubiri, bagasiga kuri izo nkovu z’ibishishi zikagenda zivaho.Tungurusumu kandi ngo ni umuti ukomeye ku bantu bakunda kugira imisatsi ipfuka, kuko ikungahaye cyane ku kitwa ‘allicine’ iboneka no mu bitunguru, iyo ‘allicine’ yifashishwa mu kuvura ikibazo cyo gupfuka umusatsi.Uko bayikoresha, ni ugufata Tungurusumu bakayikuba ku ruhu rumeraho umusatsi.[4]

Tungurusumu zidatonoye

Ibindi wamenya kuri Tungurusumu[hindura | hindura inkomoko]

ikimera cya Tungurusumu

Zirimo urugero ruri hejuru rwa vitamin zitandukanye n’imyunyungugu. Muri garama 100g, dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa;95% za vitamin B6,38% za vitamin C,13% z’ubutare,6% za selenium,80% za manganese,18% za calcium,22% za phosphore,Ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa n’indi myunyu ngugu Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi,[4]Ikindi ngo ivura ibibazo byo mu nzira y’ubuhumekero n’inzira y’igogora by’umwihariko ikavura inzoka zo mu nda. Uko bakoresha tungurusumu mu kuvura inzoka zo mu nda, ngo bafata udutungurusumu tubiri cyangwa dutatu, bakadusekura, nyuma bakadushyira mu itasi, bakavanga n’amazi yabize, bakabipfundikira bikararamo.Tungurusumu yifashishwa mu kuvura ibimeme no koroshya uburibwe bwabyo. Uko bayikoresha, ni ukuyisya, bakayivanga mu mazi y’akazuyazi, nyuma umuntu urwaye ibimeme agashyira ibirenge muri ayo mazi, kugira ngo yivure ibimeme kuko akenshi bikunda gufata ku birenge cyane cyane hagati y’amano. Gusa hari n’abagira ibimeme mu ntoki, abo na bo bashyira intoki muri ayo mazi zikamaramo akanya nk’iminota 15.[3]Tungurusumu kandi irwanya udusimba twangiza ibimera cyangwa twangiza indabo mu busitani. Udusimba twinshi twangiza indabo cyangwa ibindi bimera bimwe na bimwe, ntidukunda tungurusumu, ni yo mpamvu hari abakora umuti w’umwimerere wica udukoko turya indabo n’ibimera bimwe na bimwe, bifashishije tungurusumu, amavuta batekesha, amazi n’isabune y’amazi, bakabishyira hamwe mu ipompo, ubundi bakawutera mu bimera udusimba tugapfa.Tungurusumu yirukana imibu. Abahanga baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ikintu kiba muri tungurusumu kirukana imibu.Gusa ikizwi ni uko imibu idakunda tungurusumu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Ubuhinde bwagaragaje ko abantu bisize tungurusumu ku maboko no ku maguru, imibu ibahunga.Umuntu ashobora kwikorera umuti w’umwimerere wo kurwanya imibu,yifashishije amavuta ya tungurusumu akavanga n’amavuta ya “Vaseline”, akongeramo ibishashara by’ubuki bitunganyije, akabyisiga imibu ikamuhunga.[2]Tungurusumu ifasha umuntu kugenzura ibiro bye ntibizamuke cyane. Nk’uko byemezwa n’umuhanga mu by’imirire witwa avuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zigaburirwa ibyo kurya birimo tungurusumu nyinshi, zatakaje ibiro, ndetse n’ibinure byari byaritsindagiye mu mibiri yazo biragabanuka. Ni yo mpamvu ari byiza gushyira tungurusumu mu byo kurya kenshi kuko bituma bihumura neza bikanaryoha, ariko ikanafasha mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.

Tungurusumu ziri mubimera bifitiye umubiri akamaro

Ibyo Wakwirinda kuri Tungurusumu[hindura | hindura inkomoko]

Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, banza ubiganire na muganga wawe mbere yo kuba wazirya.Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuzirya ibi byose ugomba kubimenya.Nyuma yo kuzitonora, ushobora kuzisekura, hanyuma ukabitereka byibuze iminota 15 mbere yo kuribwa. Kubitereka bituma allicin iboneka imeze neza kandi ku bwinshi ku mubiri ikora neza, iyo uyiriye mu gifu nta kindi kintu kirimo.[4]Tungurusumu zifasha umubiri cyane, ni iziriwe ari mbisi kubera ikinyabutabire, allicin, iyi irangirika iyo ihuye n’ubushyuhe nko mu gihe cyo guteka. Allicin niyo ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umvuduko udasanzwe w’amaraso, kubuza amaraso kuvura, kurwanya kanseri na mikorobe zindi.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://web.archive.org/web/20230228131743/http://www.rebero.co.rw/2018/10/12/dore-akamaro-ka-tungurusumu-uko-ikwiye-gukoreshwa-nabatayemerewe/
  2. 2.0 2.1 2.2 https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-akamaro-ka-tungurusumu-birimo-no-kwirukana-imibu-mu-nzu
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/tungurusumu-ni-ingenzi-mu-kuvura-inkorora-n-inzoka-zo-mu-nda
  4. 4.0 4.1 4.2 https://umutihealth.com/tungurusumu/