Tungurusumu





Abantu bakomeje kwibasirwa na zimwe mu ndwara zitandukanye zigenda zihitana ubuzima bwabo nyamara hari bimwe mu byo bakwifashisha bityo bakongera ubwirinzi mu mubiri bakoresheje bimwe mu bimera nâibihingwa byafasha umubiri kumererwa neza.[1]


Ikimera Tungurusumu
[Hindura | hindura inkomoko]
Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango umwe nâibitunguru, ikaba ishobora kwera mu bice bitandukanye byâisi, ikaba ikoreshwa nâabantu batandukanye nkâikirungo mu gihe bateka, kuko ihumura neza kandi ikaba inatuma ibyo kurya biryoha kurushaho.Icyakora nkâuko amateka abigaragaza, mu gihe cya kera tungurusumu yakoreshwaga nkâumuti gusa. Iryo koreshwa rya tungurusumu nkâumuti, turisanga mu mateka yâibihugu bitandukanye, ibyo bita "civilizationâ,harimo civilization yâAbanya- Egypte, iyâAbanya-Babylon, iyâAbagiriki , iyâAbaromani nâAbashinwa.[2] Igira intungamubiri nyinshi kandi benshi bayikoresha mu rwego rwo kwivura no kwirinda indwara. Nubwo ari ingirakamaro bwose ariko hari abantu batemerewe kuyikoresha bitewe nuko ubuzima bwabo buhagaze.[1]Tungurusumu ni umuti wâigitangaza, ni antibiyotike ikomeye cyane mu rwego rwo hejuru! Kurya tungurusumu buri munsi bifitiye akamaro umubiri wacu cyane.
Umumaro wa Tungurusumu kubuzima bwamuntu
[Hindura | hindura inkomoko]
Abahanga mu bya siyansi, ubu bazi ko tungurusumu ifite ibyiza byinshi ku buzima bitewe nâubutare bwa âsulfurâ yifitemo iboneka iyo bayisekuye ari mbisi, bayiseye cyangwa se bayihekenye. Iyo âsulfurâ ifasha mu ikorwa rya poroteyine umubiri ukenera.Sulfur iva muri Tungurusumu ijya mu mubiri, nyuma yâuko umuntu ayiriye, igifu kikayisya,ubundi igakwira mu mubiri wose.Tungurusumu igira intungamubiri nyinshi, ariko ntibyibushya kuko yigiramo ibyitwa âCaloriesâ nkeya. Ahubwo ikungahaye kuri Vitamine C, Vitamine B6 na manganese ikagira nâizindi ntungamubiri zinyuranye.[2]Tungurusumu irwanya indwara zirimo nâibicurune cyangwa se umuntu yaba yamaze gufatwa na byo, igafasha mu kubyoroshya .Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko wâamaraso mu gihe umuntu afite umuvuduko uri hejuru cyane. Umuntu ufata urugero ruhagije rwa tungurusumu, byafasha umuntu ugira ikibazo cyâumuvuduko wâamaraso uri hejuru (hypertension), kimwe nâuko indi miti yamufasha.Tungurusumu igabanya ibinure bibi mu mubiri, bityo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.[3] Tungurusumu yifitemo ibyitwa âAntioxidantsâ birinda utunyangingo âcellsâ kwangirika, bikanarinda umuntu gusaza vuba, ndetse bikanarinda umuntu ibyago byo kurwara indwara yitwa âAlzheimerâ irangwa no kwangiza imikorere yâubwonko, igatuma umuntu yibagirwa ibyo yari azi byose.Tungurusumu ngo ni umuti wâumwimerere ku bantu barware ibishishi ku ruhu rwo mu maso, byahakira hagasigara inkovu ubona zisa nabi. Icyo bakora, ngo ni ugukata tungurusumu mo utuce tubiri, bagasiga kuri izo nkovu zâibishishi zikagenda zivaho.Tungurusumu kandi ngo ni umuti ukomeye ku bantu bakunda kugira imisatsi ipfuka, kuko ikungahaye cyane ku kitwa âallicineâ iboneka no mu bitunguru, iyo âallicineâ yifashishwa mu kuvura ikibazo cyo gupfuka umusatsi.Uko bayikoresha, ni ugufata Tungurusumu bakayikuba ku ruhu rumeraho umusatsi.[4]

Ibindi wamenya kuri Tungurusumu
[Hindura | hindura inkomoko]
Zirimo urugero ruri hejuru rwa vitamin zitandukanye nâimyunyungugu. Muri garama 100g, dusangamo urugero rukenewe ku munsi rwa;95% za vitamin B6,38% za vitamin C,13% zâubutare,6% za selenium,80% za manganese,18% za calcium,22% za phosphore,Ibonekamo kandi vitamin B1 nkeya, umuringa nâindi myunyu ngugu Kugira ngo ubone izi ntungamubiri zuzuye, ni byiza kuzirya ari mbisi,[4]Ikindi ngo ivura ibibazo byo mu nzira yâubuhumekero nâinzira yâigogora byâumwihariko ikavura inzoka zo mu nda. Uko bakoresha tungurusumu mu kuvura inzoka zo mu nda, ngo bafata udutungurusumu tubiri cyangwa dutatu, bakadusekura, nyuma bakadushyira mu itasi, bakavanga nâamazi yabize, bakabipfundikira bikararamo.Tungurusumu yifashishwa mu kuvura ibimeme no koroshya uburibwe bwabyo. Uko bayikoresha, ni ukuyisya, bakayivanga mu mazi yâakazuyazi, nyuma umuntu urwaye ibimeme agashyira ibirenge muri ayo mazi, kugira ngo yivure ibimeme kuko akenshi bikunda gufata ku birenge cyane cyane hagati yâamano. Gusa hari nâabagira ibimeme mu ntoki, abo na bo bashyira intoki muri ayo mazi zikamaramo akanya nkâiminota 15.[3]Tungurusumu kandi irwanya udusimba twangiza ibimera cyangwa twangiza indabo mu busitani. Udusimba twinshi twangiza indabo cyangwa ibindi bimera bimwe na bimwe, ntidukunda tungurusumu, ni yo mpamvu hari abakora umuti wâumwimerere wica udukoko turya indabo nâibimera bimwe na bimwe, bifashishije tungurusumu, amavuta batekesha, amazi nâisabune yâamazi, bakabishyira hamwe mu ipompo, ubundi bakawutera mu bimera udusimba tugapfa.Tungurusumu yirukana imibu. Abahanga baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ikintu kiba muri tungurusumu kirukana imibu.Gusa ikizwi ni uko imibu idakunda tungurusumu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Ubuhinde bwagaragaje ko abantu bisize tungurusumu ku maboko no ku maguru, imibu ibahunga.Umuntu ashobora kwikorera umuti wâumwimerere wo kurwanya imibu,yifashishije amavuta ya tungurusumu akavanga nâamavuta ya âVaselineâ, akongeramo ibishashara byâubuki bitunganyije, akabyisiga imibu ikamuhunga.[2]Tungurusumu ifasha umuntu kugenzura ibiro bye ntibizamuke cyane. Nkâuko byemezwa nâumuhanga mu byâimirire witwa avuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zigaburirwa ibyo kurya birimo tungurusumu nyinshi, zatakaje ibiro, ndetse nâibinure byari byaritsindagiye mu mibiri yazo biragabanuka. Ni yo mpamvu ari byiza gushyira tungurusumu mu byo kurya kenshi kuko bituma bihumura neza bikanaryoha, ariko ikanafasha mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.

Ibyo Wakwirinda kuri Tungurusumu
[Hindura | hindura inkomoko]Ku bantu bafite ibibazo byo kuva cyane cg bari ku miti ituma amaraso avura, banza ubiganire na muganga wawe mbere yo kuba wazirya.Tungurusumu ikunda gutera impumuro mbi, cg ikaba yatera ibindi bibazo ku bantu bayigiraho allergie. Mbere yo kuzirya ibi byose ugomba kubimenya.Nyuma yo kuzitonora, ushobora kuzisekura, hanyuma ukabitereka byibuze iminota 15 mbere yo kuribwa. Kubitereka bituma allicin iboneka imeze neza kandi ku bwinshi ku mubiri ikora neza, iyo uyiriye mu gifu nta kindi kintu kirimo.[4]Tungurusumu zifasha umubiri cyane, ni iziriwe ari mbisi kubera ikinyabutabire, allicin, iyi irangirika iyo ihuye nâubushyuhe nko mu gihe cyo guteka. Allicin niyo ifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol mu mubiri, kugabanya umvuduko udasanzwe wâamaraso, kubuza amaraso kuvura, kurwanya kanseri na mikorobe zindi.[3]
Amashakiro
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 https://web.archive.org/web/20230228131743/http://www.rebero.co.rw/2018/10/12/dore-akamaro-ka-tungurusumu-uko-ikwiye-gukoreshwa-nabatayemerewe/
- 1 2 3 https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-akamaro-ka-tungurusumu-birimo-no-kwirukana-imibu-mu-nzu
- 1 2 3 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/tungurusumu-ni-ingenzi-mu-kuvura-inkorora-n-inzoka-zo-mu-nda
- 1 2 3 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)