Tuff Gangs

Kubijyanye na Wikipedia

Itsinda ry’abaririmbyi bo mu njyana ya Hip Hop[1] mu Rwanda rizwi nka Tuff Gangs. Ni ryo tsinda ryashinze ibirindiro by’umwihariko riririmba iyi njyana. Ryari rigizwe n’abarimo Jay Polly witabye Imana umwaka ushize, P Fla, Bulldogg, Green P na Fireman.[2]

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Urugendo rwa muzika[hindura | hindura inkomoko]

Iri tsinda ryatangiye kumenyekana[3] cyane mu mwaka 2008 biturutse ku ndirimbo yaryo yiswe ‘Kwicuma’ nyuma yayo ryagiye rikora izindi ndirimbo nyinshi nazo zakunzwe.

P Fla muri Tuff Gangs[hindura | hindura inkomoko]

P Fla wari mu bari abaraperi[4] ngenderwaho muri Tuff Gangs ariko wakunze guhora mu mahari na bagenzi be, akenshi mu itsinda hagahora umwiryane wanatumye bamwereka umuryango. Yatandukanye na Tuff Gangs muri Mutarama mu mwaka 2012, icyo gihe yahise ashinga itsinda yise “Imperial Mind State”, yaje guhinduka "Imperial Mafia Land" aho yari ari kumwe na El Poeta bari baranabyaranye.[5]

Tuff Gangs nshya ya Jay Polly.[hindura | hindura inkomoko]

Mu mwaka 2015 benshi batunguwe no kumva inkuru yavugaga ko Jay Polly[6] yatandukanye na bagenzi be ndetse agahita yinjiza amatwara mashya mu itsinda akanashyiramo amaraso mashya. Tuff Gangs ya Jay Polly yari irimo Khalifan, Romeo na Young T bahoze mu itsinda rya Home Boyz; mu ndirimbo ya mbere bakoze bise ‘Wiyita Iki?’ batangiranye amashagaga bereka abari bagize Tuff Gangs ya mbere ko nta buhangange bari bafite bwatuma bigira ibyatwa. Bulldogg, Fireman na Green P nabo bahise bashinga itsinda[7] bise Stone Church bahise bongeramo na Nick Breezy.

Green P, umwe mu baraperi batangije itsinda[8] rya Tuff Gangs, kuri ubu we na bagenzi be Bull Dogg na Fireman bakaba barashinze icyo bise Stone Church[9] nyuma y’ubwumvikane buke bwagiye bugaragara hagati yabo na Jay Polly wari n’inshuti magara ye, ubwo batugezagaho iyi ndirimbo nshya ya Stone church yagize icyo avuga ku makuru amaze iminsi avugwa kuri Stone Church na Tuff Gangs nshya ya Jay Polly.

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://bwiza.com/?Kuvuga-ko-amatsinda-y-abahanzi-azaramba-ni-nk-ubuhanuzi-bw-ibinyoma
  3. https://www.webrwanda.com/2022/09/yari-umwami-wabaraperi-ibigwi-namateka.html
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-28. Retrieved 2022-09-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abagize-tuff-gangs-ntibakozwa-ibyo-kujya-muri-guma-guma-ari-nk-itsinda
  6. https://rwandamagazine.com/imyidagaduro/article/rubavu-bvwt-jay-polly-yahoberaniye-ku-rubyiniro-n-umugore-we-byizihira-benshi
  7. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/tuff-gangs-igiye-gusubirana-ariko-p-fla-ntazagaragaramo
  8. https://inyarwanda.com/inkuru/66740/niba-jay-polly-yarihambiriye-ku-izina-tuff-gangs-twe-twari-66740.html
  9. https://inyarwanda.com/inkuru/66587/barayivunikiye-kugirango-ibe-tuff-gangs-barahindukira-baba-a-66587.html