Tisane

Kubijyanye na Wikipedia
Amababi y'icyayi cya Tisane.

Tisane ni icyo kunywa twakita icyayi gusa yo ikagira umwihariko wuko nta caffeine wayisangamo kuko nta majyani aba arimo. Ni icyo kunywa ushobora gutegura mu buryo bunyuranye bitewe nicyo wifuza.

Uko itegurwa[hindura | hindura inkomoko]

Icyayi cya Tisane gitunganije.

Mu gutegura tisane wifashisha ibyo twakita nk’ibirungo binyuranye. Hariho n’ibigurwa butunganyije gusa ibyiza ni ibyo witeguriye. Muri byo ibyo tugiye kuvugaho by’ingenzi wabona bitakugoye ni:

  • UMUCYAYICYAYI,
  • UMWENYA,
  • TEYI (rosemary),
  • IBIBABI CYANGWA IBISHISHWA BY’INDIMU CYANGWA ICUNGA,
  • INDABO ZA HIBISCUS,
  • INDABO ZA MARACUJA na
  • TANGAWIZI.

Uvanga bitewe nicyo wifuza kugeraho. Ucanira amazi akabira nuko ugashyiramo kimwe cyangwa byinshi mu byo twavuze ruguru. Ushobora kubikoresha bibisi cyangwa ugakoresha ifu yabyo ikorwa ubivunga umaze kubyanika ku zuba. Ya mazi rero urayayungurura ukanywa bigishyushye. Ubishatse ushyiramo isukari cyangwa ubuki.[1]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umutihealth.com/tisane-icyayi-gifasha-umubiri/