Tidjara Kabendera

Kabendera ni umunyarwandakazi wavutse muri 1978, ni umunyamakuru wa Radiyo na televisiyo y'igihugu imyaka irenga 18[1]. Akora ishoramari akaba ari umwana wa Kabendera Shinani nawe ni umunyamakuru wakoraga kuri radiyo Rwanda , ijwi rya Amerika na BBC[2].
Ubuzima bwe
[Hindura | hindura inkomoko]
Tidjara yavukiye mu Rwanda mu karere ka Gasabo , aza kujya mu gihugu cya Tanzaniya Jenoside yakorewe abatutsi itangiye 1994 dore ko muri icyo gihugu ariho Se umubyara avuka.[3]
Ibijyanye n'umwuga we
[Hindura | hindura inkomoko]Aho muri tanzaniya yize amashuri yisumbuye kuri Rugambwa Secondary School ndetse yiga itangazamakuru muri East African Training Institute (yafatwaga nkagashami ka Dar es Salama). Muri 2002 yatangiriye itangazamakuru muri Tanzaniya Arusha kuri Radio 5.[4]2003 nibwo yagarutse mu Rwanda atangira gukora kuri Radio Rwanda kuva ubwo kugeza 2021,yakoranye kandi na Magic FM.[5]
Mu bucuruzi
[Hindura | hindura inkomoko]Tidjara Kabendere numwe mu banyarwandakazi binjiye muri businesi ndetse n'ubushoramari. Akora kandi ibijyanye no guhangana n'indwara zibasira uruhu ndetse akaba yarashinze iduka ricuruza amavuta avura indwara z'uruhu, harimo ibiheri, kumagara mumaso, amavuta menshi ndetse no gusatagurika bikaba byose bikorwa mu bimera karemano.[6]
Tidjara akora kandi ubucuruzi bw'imyenda aho acuruza imyenda itandukanye ariko akita cyane ku myenda yabasilamu kandi yose ifite umwihariko.[7]
Inama atanga
[Hindura | hindura inkomoko]Uyu mugore akomeza gushishikariza abadamu bagenzi be, gutinyuka ndetse no gushyira mubikorwa ibisubizo by'ibibazo byinshi bafite ndetse usanga no mubuzima bwa bagenzi babo bwa buri munsi.[8]
Indi mibereho
[Hindura | hindura inkomoko]Tidjara ni umubeyi w'abana 4 abahungu babiri n'abakobwa babiri.[9]
byakuwe
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ http://www.bwiza.com/?Ni-iki-cyihishe-inyuma-y-ugusezera-kwa-Tidjara-Kabendera-wakoreye-RBA-imyaka-18
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-05. Retrieved 2021-10-05.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/147229/Lifestyle/my-efforts-to-advocate-for-swahili-speaking-are-paying-off-a-kabendera
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/89567/imyaka-15-irashize-tidjara-kabendera-akabije-inzozi-zo-gukumbuza-shinani-wamamaye-kuri-rad-89567.html
- ↑ https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/tidjara-kabendera-wakunzwe-cyane-muri-rba-yasezeye-ku-mirimo-ye-nyuma-y-imyaka
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-10-25. Retrieved 2021-10-25.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.webrwanda.com/2020/09/video-tidjara-kabendera-yinjiye-mu_9.html
- ↑ https://isano.rw/indi-mpamvu-yatumye-tidjara-kabendera-asezera-muri-rba/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-03. Retrieved 2025-05-10.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)