The Winners FTC

Kubijyanye na Wikipedia
ikipe

The Winners Football Training Center( The winners FTC) ni ishuri ry’umupira w’amaguru riherereye mu Karere ka Muhanga mu ntara y'amajyepfo iruhande rwa sitade ya Muhanga muri km 50 uvuye mu mugi wa kigali.

Umushoramari NSHIMIYIMANA David yagize igitekerezo cyo gushinga iri shuri nyuma yuko abonye ikipe y'igihugu cy' u Rwanda ( Amavubi ) uvuye gukina muri Tuniziya mu mwaka wa 2004 mu marushanwa y'igikombe cya Afurika .

uhereye uwo munsi yagize igitekerezo cyo gutangira iri shuri ritoza abakiri bato umupira w'amaguru , habanza gucamo igihe kinini abitekerezaho ,atangira kubishyira mubikorwa mu mwaka wa 2008 , icyo gihe atangirana n'abana b' abahungu 20 uhereye igihe David yatangiriye umubare wakomeje kwiyongera kugeza ku bakinnyi 300 harimo amatsinda 6 y'abahungu bitewe n'imyaka bafite ndetse n' amatsinda 2 y'abakobwa .

uhereye muri 2008 ukageza muri 2020 bakomeje kujya bakina ndetse bagatsinda amarushanwa atandundukanye ,

The winners FTC kugeza ubu iri mubanyamuryango ba FERWAFA ndetse yatangiye no gukina mu cyiciro cya kabiri aho abakinnyi bato bagaragaza ko hari icyo bashoboye , The winners FTC yiyemeje kuba inkingi yo kuzamura bakiri bato bakeneye kugaragaza impano zabo mu mupira w'amaguru , batoza gukina abana batoya uhereye kumyaka 6 kugeza ku myaka 18.

Umuyobozi wa The winners FTC yafashije abana benshi gukuza impano zabo mugukina umupira w'amaguru muri rusange .[1]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. http://thewinners.rw/spip.php?rubrique9