Teyi

Kubijyanye na Wikipedia

Teyi ubusanzwe abenshi tuyizi ikoreshwa mu guteka umuceri, icyayi. Nyamara kandi uretse kuba ari ikirungo ni n’umwe mu miti wagufasha mu kuwanya no kwirinda indwara zinyuranye.[1][2][3][4]

Teyi

Akamaro ka teyi[hindura | hindura inkomoko]

  • Ifasha mu kwibuka cyane no kongera ubwenge kamaro kayo; ifasha ubwonko kwibuka cyane ibyo wabonye, ndetse no gufata mu mutwe. Ni umuti mwiza no kubageze mu izabukuru kuko ubarinda gutakaza ubushobozi bwo kwibuka, n’indwara zibiturukaho nka Alzheimer cg izindi zitera gusaza k’ubwonko.
  • Guhorana akanyamuneza no kurwanya stress mpumuro yayo ivugwaho kongera akanyamuneza, no kurwanya guhangayika kwa hato na hato bya buri kanya. Ibibabi byayo kimwe n’amavuta ya teyi bikunda kwifashishwa mu buvuzi buzwi nka aromatherapy, mu kurwanya stress no gutuma umubiri umererwa neza.
  • Teyi
    Ituma amaraso atembera neza ikora mu gukangura umubiri, itera ikorwa ry’uturemangingo tw’amaraso dutukura, ituma abasirikare b’umubiri bagira ingufu bakaniyongera, no gutuma amaraso atembera neza muri rusange mu bice bitandukanye by’umubiri. Ibi bituma umwuka mwiza ukwira hose mu ngingo, bityo zikarushaho gukora neza. Si ibyo gusa kuko uko amaraso arushaho gutembera neza mu mubiri, ni nako intungamubiri zigera mu mubiri aho zagenewe kujya.[5][6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umutihealth.com/teyi/
  2. https://web.archive.org/web/20230228233827/https://www.agakiza.rw/Teyi-umuti-ntagereranywa-mu-mubiri-w-umuntu.html
  3. https://yegob.rw/uramutse-uriye-ibi-biribwa-wahorana-impumuro-nziza-mu-kwanywa/
  4. https://yegob.rw/uramutse-uriye-ibi-biribwa-wahorana-impumuro-nziza-mu-kwanywa/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/umuntu-wa-15-yishwe-na-coronavirus-mu-rwanda-abayanduye-ni-231