Teta Diana
Teta Diana ni umuhanzi w' umunyarwandakazi wubakiye ku njyana ya gakondo [1] akaba aririmba nizindi njyana nka fusion of folk, jazz ndetse na Afro-pop. Teta Diana kandi akaba azwiho kwandika indirimbo .[1]
Amateka ye
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diana yavutse kuwa 05 Gicurasi 1992, yavukiye mu gihugu cya Kenya avukira mumuryango w' abana babiri. Teta Diana ntiyagize amahirwe yo kuba agifite ababyeyi be bombi kuko baje kw'itaba Imana, Nyina umubyara yitabye Imana akiri muto se umubyara witwaga Frazier Birangwa we yatabarutse mu mwaka wa 2006.[2] nyuma yo kubura nyina umubyara akiri muto cyane kuburyo atigeze anabasha kumumenya, Teta Diana yarezwe na se we yarasigaranye. Teta Diane akoresha ndetse anavuga indimi 3 arizo ikinyarwanda, Igiswayili ndetse n' Icyongereza.[3] Impano ya Teta Diana yo gukunda umuziki yatangiye kugaragara igihe yari afite imyaka cumi n' umwe(11), umurimo we wo kuririmba watangiye mu mwaka wa 2009 ubwo yagaragaye mumarushanwa yari yatewe na German Group aho Teta diane yagaragaye mumyanya itatu yambere. [4]
Ibikorwa bye
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diana kubwo kwimenyaho impano yo kuririmba yatangiye kwitabira ibikorwa bitandukanye, mu mwaka wa 2009 yatangiye kwitabira amarushanwa yaberaga i Nyamirambo yo gushakisha impano mubakiri bato yitwaga talent detection. yakomeje mu mwaka wa 2011 aho Teta Diana yakoranye indirimbo na Uncle Austin yitwaga "ndagukunda nzapfa ejo" aho Uncle Austin yateraga Teta Diana akamwikiriza, iyi ndirimbo ikaba izwiho kuba yaramamaye cyane muri icyo gihe.
Mu mwaka wa 2012 Teta Diana yitabiriye irushanwa rya tusker project fame ryaberaga mugihugu cya Kenya, nubwo atabshije kugera kure mumarushanwa gusa yagaragaje ubutwari no kudacika intege ndetse akaba yari afite intego mumuziki we. kuwa 08 Werurwe 2022 Teta Diana yateguye igitaramo kibera munyubako ya Centre Culturel Francophone aho iyi taliki ngaruka mwaka ibaho kurwego mpuzamahanga mukwizihiza abagore, Teta Diane akaba yarifuje gutaramira abakunzi be kuri uwo munsi udasanzwe nawe yifatanya nabo mukwizihiza umunsi w' abagore.[5] ahagana ku mugoroba wo 2 Kanama 2023 nibwo Teta Diana nibwo yerekeza mu majyaruguru y’iki gihugu cya suwede, aho ategerejwe kubera Iserukiramuco ryitwa Urkult, aha hari kubera ibirori byi serukiramuco aho rimaze imyaka 28,ryongeye kuba bisanzwe aho bimara iminsi itatu irenga, byitezwe kandi nanone Teta Diana ari mu bazaririmba kuruyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 aho ubwo rizaba risozwa, Uyu muhanzikazi Teta Diana asanzwe atuye mu Mujyi wa Malimö, nasoza iki gitaramo agomba guhita ataha kuko ari umwe mu batumiwe murindi nanone serukiramuco aho ryo riberayo ryitwa Malmö Festival iri rikaba naro rimaze imyaka 38 cyane ko ryatangiye kuba muri 1985. Iri serukiramuco rya Malmö Festiva ryo rimara iminsi umunani ribera mu mujyi hagati aho bafunga imihanda bazariririmbamo mu gihe cy'igera hafi ku minsi ine, aha rero hari Imwe ni ndirimbamo gakondo harimo imbyino z’Ikinyarwanda mfatanyije n’abacuranzi bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba n’abo muri Suwede, aha nzaba mfite abacuranzi byibuza umunani .[6][7]
Ihangano bya Teta Diana
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diane yagiye ashyira ahagaragara ibihangano bye bitandukanye harimo gusohora album zitandukanye, zimwe mu ndirimbo yagiye asohora hakubeyemo izi zikurikira:
Indirimbo | Umwaka yakorewemo | Aho wayisanga |
---|---|---|
Umugwegwe | 2021 | Youtube [2] |
Undi munsi | 2021 | Youtube [3] |
Uzaze | 2021 | Youtube [4] |
Agashinge | 2020 | Youtube [5] |
None n' ejo | 2018 | youtube [6] |
Umpe akanya | 2018 | youtube[7] |
Birangwa | 2017 | Youtube [8] |
Ndaje | 2016 | Youtube [9] |
Velo | 2016 | Youtube [10] |
Tanga agatego | 2015 | Youtube [11] |
Canga ikarita | 2014 | Youtube [12] |
Mu mwaka wa 2020 habaye igitaramo gikomeye cyo kuba uyu muhanzikazi yashyira ahagagara alubumu ye, Teta Diana yatangajeko 50% by' amafaranga azavana muri alubumu ye yise "Iwanyu" azayatanga mukigega Aegis Trust, Aegis Trust ukaba ari umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta ukaba uharanira kurwanya Jenoside n' irindi hohoterwa rikorerwa ikiremwamuntu. Teta Diane yabaye umwe mubatanze ikiganiro mubiganiro umuryango wa Aegis Trust yateguranye n' urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Ibi biganiro byiswe "From hate to humanity" bikaba byarabaye kuva taliki ya 6 Nzeri 2020 kugeza 20 Nzeri 2020. bamwe mubatumiwe harimo uwashinze itorero mashirika "Hope Azeda" unategura isurukiramico ry' ubumuntu n' ibindi, harimo (RTD) LT General Romeo Dallaire wari uyoboye (MINUAR) ingabo zari zishinze kubungabunga umutekano mu Rwanda. harimo nabandi batandukanye nka Malaika Uwamahoro umuvuzi w' imivugo akaba n' umukinnyi wa filimi nyarwanda, Linda Melvern, Freddy Mutanguha, Sandra Shenge na Mark Gwamaka.[8]
Teta Diana kandi yasohoye umuzingo w' indirimbo yise EP(Extended Play). uwo muzingo wa EP warimo indimbo enye arizo izi zikurikira:
- Undi Munsi
- Uzaze
- Agashinge
- ndetse n' Umugwegwe
Umuzingo w' indirimbo za EP zahimbwe ndetse zifatwa amajwi muburyo bwa gakondo buvanze n' injyana ya kinyafurika. Teta Diana yavuze kuri izi ndirimbo zose ko zirimo inganzo zifasha abantu kugarura icyizere n' umunezero kubaba bihebye.[9]
Ibihugu Yatembereyemo
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diane yagiye amenyekana mubihugu bitandukanye kubwo kugenda akoramo ibitaramo bitandukanye ndetse no mubindi bikorwa, mu mwaka wa 2015 Teta Diane yitabiriye inama y' urubyiruko yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. muri iyi nama Teta Diana yagiye nk' urubyiruko ndetse nk' umuhanzi, iri huriro ry' urubyiruko rikaba ryarateguwe na ambasade y' Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iyi nama ikaba yaribaye kuncuro ya mbere murwego rwo guhuza urubyiruko ruhaba, inama ikaba yarabereye i Dallars muri Texas. iri huriro ryari rigamije guhuza urubyiruko rw'u Rwanda rutatanye mumpande zitandukanye za Amerika mukugirango bamenyane ndetse banaganire kucyabateza imbere ndetse kigateza n\ igihugu cyabo cy'u Rwanda imbere.[10]
Kuva taliki ya 19 Nzeri kugeza 14 Ukwakira 2016 Teta Diane yari muri umwe mubahanzi 10 ku isi yose batorewe kuzitabira Music Action Lab. muri iyo gahunda Teta Diana ymanze ibyumweru bitatu byambere hamwe nabandi bahanzi bari muri San Fransisco naho icyumweru cya nyuma bakimara i Megizike.[11]
Teta Diana kandi yatumiwe mugitaramo cyo kuririmba mu isesukiramuco rikomeye mugihugu cy' Ububiligi arinaho yateganije kugurishirizamo album ye yise " Iwanyu", iri sesurukiramico ryabaye taliki ya 22 Gasjyantare 2020. Teta Diana yavuzeko intego nyamukuru yiki gitaramo ikigamijwe ari ugusakaza ururimi ndetse n' umuco Nyarwanda. [12]
Bimwe mubindi bihugu Teta Diana yagiyemo harimo Suwede, Beligium, Senegali, Ubugande, Netherlands, Kenya, DRC n' ibindi...[13]
Itaramo yitabiriye
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diana wamamaye mu Rwanda azwi kuba yaritabiriye ibitaramo bigiye bitandukanye mumigabane itandukanye y' isi harimo Afurika, Amerika, ndetse na Aziya. kuwa 27 Gahyantare 2020 mu sesukiramico ryabereye mu Ububiligi muri Brugers mu nzu y' imyidagaduro yitwa concertgebouw hasanzwe hacurangirwa umuziki w' umwimerere( Musique Classique). Teta Diana akaba yarabaye umunyafurika wa mbere waririmbiye muri iyi nyubako mu njyana z' inyamahanga.[14]
Teta Diane yakoreye igitaramo mumugi witwa limham arikumwe n' umugabo ukunda kumufasha witwa Gabriel Hermansson ndetse n' itsinda ry' abacuranzi be. yakoze iki gitaramo ari uburyo bwo gusogongeza abakunzi be ku EP(Extended Play) yaraherutse gusohora. muri icyo gitaramo Teta Diana yatangaje ko ari byiza cyane kuko bimuha amahirwe yo kumenyekanisha umuco nyarwanda ndetse binatuma abona umwanya wo kuganiriza abanyeshuri umuco nyarwanda.[15]
Bimwe mubindi bitaramo yitabiriye harimo:
- Tetes a tetes music festival 2020
- Next Einstein Forum 2015 [16]
- Kigali up music festival 2015
- FESPAM 2013 [17]
Ibihembo Yahawe
[hindura | hindura inkomoko]Teta Diane yahawe igihembo na madam Jeannette Kagame nkumwe mundashyikirwa mu rubyiruko. mu birori byo gushimira ibigo n' imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere(Youthconnect Champions) hamwe n' urubyiruko ryageze kubikorwa by' indashyikirwa Celebrating Youth Rwandan Achievers (CYRWA) muburyo bwo kubahindura ndetse no muri rusange sosiyete Nyarwanda. iki gikorwa cyateguwe n' imbuto foundation kubufatanye na minisiteri y' urubyiruko n' ikoranabuhanga (MYICT), mubasaga 7 b' urubyiruko bahembwe mukuba barageze kubikorwa by' indashyikirwa muribo Teta Diana nawe akaba yari umwe mubahembwe icyo gihembo, ndetse hatanzwe ishimwe ku bigo n' imiryango bifasha urubyiruko kwiteza imbere.[18]
reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.tetadiana.com/welcome#:~:text=Rwandan%20singer%20and%20music%20composer,%2C%20jazz%20and%20Afro%2Dpop.
- ↑ https://inyarwanda.chttps://inyarwanda.com/inkuru/68175/teta-diana-68175.htmlom/inkuru/68175/teta-diana-68175.html
- ↑ https://www.tetadiana.com/welcome
- ↑ https://www.musicinafrica.net/directory/diana-teta
- ↑ https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/teta-diana-yaje-gutaramira-i-kigali-k-umunsi-mpuzamahanga-w-abagore
- ↑ https://igihe.com/imyidagaduro/article/teta-diana-agiye-kwitabira-amaserukiramuco-akomeye-muri-suede
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/125639/teta-diana-yatumiwe-kuririmba-mu-iserukiramuco-urkult-rimaze-imyaka-28-125639.html
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/99015/teta-diana-azatanga-50-byamafaranga-azava-muri-album-ye-mu-muryango-aegis-trust-99015.html
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/teta-diana-yasohoye-umuzingo-album-yise-ep
- ↑ https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Teta-Diana-agiye-kujya-muri-Amerika-kwitabira-inama-y-urubyiruko
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-22. Retrieved 2022-02-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diana-teta-azitabira-iserukiramuco-rikomeye-mu-bubiligi-anagurishirizemo-alubumu-yise-iwanyu
- ↑ https://hdsentertainment.co.za/teta-diana/
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/95715/nanyuzwe-akari-ku-mutima-wa-teta-diana-watanze-ibyishimo-mu-iserukiramuco-rikomeye-mu-bubi-95715.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-22. Retrieved 2022-02-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://rushyashya.net/teta-diana-yageze-i-dakar-aho-agiye-gususurutsa-abazitabira-next-einstein-forum-nef/
- ↑ https://primestage.com/events/rwanda/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-22. Retrieved 2022-02-22.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)