Tap and go wifi

Kubijyanye na Wikipedia
Imashini bakozaho ikarita ya Tap&Go.

Tap&Go Wifi Ni ikarita ya shinzwe n'ikigo nyarwanda gikora ibintu by' ikoranabuhanga cyitwa AC Group, cyahanze ikoranabuhanga rigezweho rya Tap&Go rikoreshwa mu kwishyura amatike na serivise y’ingendo mu modoka ziri rusange mu mujyi wa Kigali.[1]

Uko yatangiye[hindura | hindura inkomoko]

iyi karita yi koranabuhanga ya Tap&Go yatangijwe na AC Group muri 2015, kugirango haveho ibibazo mu biciro by’ingendo hagati y’abagenzi n’ababatwara, ndetse gukuraho impaka z'abagaho mu kugena ibiciro by’ingendo, no gufasha ibigo bitanga serivise z’ubwikorezi kurushaho gukora kinyamwuga, no gukuraho ihererekanya ry’amafaranga yacaga mu ntoki z’abantu.[1][2]

Uko akora[hindura | hindura inkomoko]

Umugenzi ari gukoza ikarita ku mashini ya Tap&Go.

Aya makarita ya Tap&Go ashyirwaho amafaranga n’abakozi babishizwe ba AC Group bazwi nk’ab’agenti bari mu bice bitandukanye by’umujyi wa kigali, ubundi rero umugenzi akaba yishyura urungendo akoresheje iyi ikarita. Umugenzi kandi ashobora kubona amafaranga asiganye ku ikarita ye, amaze gukoza ku cyuma kiba kiri muri buri modoka agiye kugendamo, ndetse akaba ashobora kuba yanakoresha telefoni gendanwa.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://mail.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ac-group-yasobanuye-imikorere-y-amakarita-ya-tap-go-ndetse-na-serivise-za-tap
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-06-04. Retrieved 2023-06-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.kigalitoday.com/ikoranabuhanga/ubumenyi/article/muri-2024-ikoranabuhanga-rizaba-rigize-5-by-umusaruro-mbumbe-w-igihugu