Tajudeen Abdul-Raheem

Kubijyanye na Wikipedia

Tajudeen Abdul-Raheem, impirimbanyi y' ubumwe bw' Afurika yavutse 1961 atabaruka 2009, ni umunyafurika wavukiye muri Nigeria. [1]

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mugabo yavutse muri 1961, yabaye impirimbanyi y' ubumwe bw' Afurika mubyerekeranye na politike, ubukungu n' uburezi. yabaye umunyamabanga mukuru wa Pan- African movement ndetse n' umuyobozi mukuru muri Afurika yunze ubumwe ushinzwe ubutabera. yitabye Imana mu kwezi kwa gatanu 24 muri 2009 mu murwa mukuru wa Kenya azize impanuka y' imodoka ubwo, yerekezaga ku kibuga cy' indege, yari agiye mu rugendo mu Rwanda aho yari aje guhura na Nyakubahwa perezida wa repubulika y' u Rwanda Paul KAGAME. Tajudeen Abdul-Raheem yari umunyamakuru n' uwanditse w' umwuga.

AMASHURI YIZE[hindura | hindura inkomoko]

  • Yise amashuri abanza n' ayisumbuye iwabo mu ishuri rya Funtua.
  • muri 1980-1982 yize muri kaminuza ya Bayero muri Nigeria yiga politike.
  • kaminuza ya Oxford ni naho yakuye impamyabushobozi y' ikirenga muri politike. [2]

AMASHAKIRO:[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://en.wikipedia.org/wiki/Tajudeen_Abdul-Raheem
  2. https://africanarguments.org/2009/05/in-memoriam-tajudeen-abdul-raheem-2/