Stars for Jesus

Kubijyanye na Wikipedia
Amarushanwa yo kuririmba mu bana Stars for Jesus

Stars for Jesus amarushanwa azamura impano z’abana bato.

Uko yatangiye[hindura | hindura inkomoko]

Stars for Jesus ryatangijwe mu 2016 ni amarushanwa asanzwe ategurwa na Reverend Alain Numa ku bufatanye n’itorero rya Gikirisitu Shilo Mauntain ndetse n’inkunga y’andi materoro ya gikirisitu mu Rwanda, iri rushanwa ryaje kugenda rihura n’imbogamizi zitandukanye zatumye mu mwaka wakurikiyeho risubikwa riza gusubukurwa mu 2020.[1][2]

Abitabiriye[hindura | hindura inkomoko]

Stars for Jesus ubwo ryasubukurwaga n’ubwo byari mu bihe bya Covid-19 ryitabiriwe n’abana basaga 210, Mu 2021 barenze 200 ku buryo kuri iyi nshuro bashobora kugera nibura mu bana 300, Amahirwe ari mu kwitabira iri rushanwa ku bana ni uko bibatinyura ndetse n’impano zabo zikabasha kumenyakana, nk’umwana wahize abandi umwaka ushize mu kuririmba ni Uwase Esther wanakorewe indirimbo ku bufatanye na Moriah Entertainment.[1][2]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Stars for Jesus imaze kwitabirwa n’abana basaga 500 kuva yatangira, ni irushanwa rizamura impano z’abakiri bato mu nzego eshatu z’ingenzi zirimo kuririmba, gucuranga ndetse no kubwiriza Ijambo ry’Imana, Muri iri rushanwa kandi umwana yemerewe guhatana mu byiciro bitandukanye mu gihe abifitiye ubushobozi, ibihembo muri iri rushanwa byongerewe aho umwana wa mbere muri buri cyiciro azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ibihumbi 60 Frw uwa gatatu na we ahabwe ibihumbi 40 amafaranga yu Rwanda.[1]

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Reverend Numa Alain yavuze ko intego ari ugufasha abana b’Abanyarwanda bakazamura impano zabo bakiri bato ndetse no guhatana ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.[1][2]

References[hindura | hindura inkomoko]