Sitting Volleyball Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Sitting Volleyball Rwanda ni ikipe y’Igihugu yu Rwanda, hari amakipe y’Abagore ndetse n’iy’Abagabo zose akaba ari ikipe za maboko, Volleyball,ariko ni amakipe ya bafite ubumuga, aho yagiye yitabira amarushanwa agiye atandukanye mu Rwanda, muri Afurika ndetse no ku igikombe cy’Isi .[1]

Abagore[hindura | hindura inkomoko]

Abagore ubwo bari muri shampiyona y’Isi y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga yitwa (Sitting Volleyball) aho yabera mu gihugu cya Bosiniya-Hezegovine, yasojwe muri 2022, aho u Rwanda rwaje kwegukana umwanya wa munani mu bagore.[2]

Abagabo[hindura | hindura inkomoko]

Abagabo ubwo bari muri shampiyona y’Isi y’umukino wa Volleyball y’abafite ubumuga yitwa (Sitting Volleyball) aho yabera mu gihugu cya Bosiniya-Hezegovine, yakinnye muri 2022, aho u Rwanda y’abagabo yaje gusoreza ku mwanya wa 13 hari mu makipe agera kuri 16 yitabiriye .[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/imikino/indi-mikino/article/amakipe-ahagarariye-u-rwanda-mu-gikombe-cy-isi-cya-sitting-volleyball-yijeje
  2. https://umuseke.rw/2022/11/sitting-volleyball-u-rwanda-rwegukanye-umwanya-wa-8-muri-shampiyona-yisi/
  3. https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/sitting-volleyball-ikipe-y-abagore-y-u-rwanda-yageze-muri-1-4-cy-igikombe-cy-isi