Siramori Diabaté

Kubijyanye na Wikipedia

Siramori Diabaté (1933 - 1989) yari uwo mu bwoko bwa griotte bwo muri Mali . Izina rye rya mbere rimwe na rimwe ryitwa Sira Mori cyangwa Siramory, mu gihe izina rye rya nyuma rimwe na rimwe ryitwa Jabaté .

Ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

Diabaté yavukiye mu mudugudu wa Kela, mu Karere ka Koulikoro. Umujyi uzwi cyane ku bantu bavukiyeyo bo mu bwoko bwa giriyoti, [1] kandi Diabaté yakomokaga mu muryango uzwiho impano. Sekuru, Kelabalaba, ngo ni we muntu wa mbere mu muryango mugari we wasomye ku mugaragaro Epic ya Sundiata, mu gihe se, Bintu'amma, yari azwi cyane nk'umucuranzi, cyane cyane kubera ubuhanga yari afite kuri ngoni . [2] Diabaté ubwe yari umwe mu rubyiruko rwigishijwe, rwigiye ku mizi y'abakurambere barwo ariko rwinjiza bimwe mu bice by'ubuzima bwo mumijyi bugezweho mu bikorwa byabo byerekeranye no gutaramira ku rubyiniriro Yatangiye kumenyekana mu karere mu ntangiriro ya za 1940, cyane cyane ku ndirimbo ye "Sara", [2] ivuga ku mukobwa ukiri muto witandukanijwe n’ubukwe bwari bwateguwe n'ababyeyi be bifuzaga kumushyingira maze akurikira icyifuzo cye cyo gushaka uwo yihitiyemo kubera urukundo. [3] Yasomye kandi Epic ya Sundiata; uku gutarama kwe binyuze no mu bindi bihangano bye bigizwe n'izindi ndirimbo byatumye abantu bamwishimira hamwe na ethnomusicologiste w'umufaransa, ndetse no gufata amajwi y'ibi bihangano byatumye arushaho gukundwa cyane, ku buryo yari azwi cyane kurusha abenegihugu benshi b'abagabo bo muri giriyoti, ndetse. Guverinoma y’abasosiyaliste ya Mali yamugaragarije nk'umuntu wishimira umuco, kandi buri gihe yacurangaga umuziki we kuri radiyo ya leta. Yakomeje gusurwa naba antropologiste nabanyamateka mu myaka ya za 70. Diabaté yagize uruhare runini mu gisekuru kizaza cy'abacuranzi bo muri Mali, nka Salif Keita na Rokia Traoré, kandi yakoranye n'intiti zo mu Burengerazuba nka Barbara Hoffman. [2] Yigeze kuvugwa ko "azi Mandé yose". [3]

Byakunze guhwihwiswa ko Diabaté yakoresheje uburyo ndengakamere yifashishije imigenzo gakondo kugira ngo agire ubwiza bw'ijwi rye. [2] Mugihe yaririmbaga rimwe na rimwe yabaga ari no kuri gitari ye . Ugereranije, bike mu bikorwa bye yakoreraga ku rubyiniriro byarokotse ku bubiko bwo kuri disiki, nubwo bike byafashwe amajwi n'amashusho mu 1974 n'ibindi mbere y'amezi menshi mbere y'urupfu rwe. [2] Ibi biracyaboneka kuri disiki yoroheje ya CD. [1] Yashakanye n'umukinnyi wa balafon Nankoman Kouyaté; [4] benshi mu bana babo nabo babaye abahanzi, [2] na mwishywa we Kassé Mady Diabaté n'umuririmbyi. [5] Umuhanga mu bya muzika, Jan Jansen, wakoranye na Diabaté mu bushakashatsi, yavuze ko yakuye jamu we, cyangwa ko yitwa izina rye, Sidiki Kouyaté, mu izina ry’umugabo we, kubera ko umuryango wabo wari hafi. [4]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 Rootsworld. "Siramori Diabaté / RootsWorld Recording Review". www.rootsworld.com. Retrieved 1 October 2017. Cite error: Invalid <ref> tag; name "rootsworld" defined multiple times with different content
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 2.5 . pp. 1–. {{cite book}}: Missing or empty |title= (help) Cite error: Invalid <ref> tag; name "Jr.Akyeampong2012" defined multiple times with different content
  3. 3.0 3.1 Cite error: Invalid <ref> tag; no text was provided for refs named Sheldon2005
  4. 4.0 4.1 . pp. 380–. {{cite book}}: Missing or empty |title= (help)
  5. "Bio & Press – Kasse Mady Diabate". www.kassemadydiabatemusic.com. Retrieved 1 October 2017.