Jump to content

Sidiki Diabaté

Kubijyanye na Wikipedia

Sidiki Diabaté ni umunyaMali w'umucuranzi n’umuproducer wavutse mu 1992 i Bamako, muri Mali. Ni umuhungu w'umucuranzi uzwi cyane w'injyana ya kora witwa Toumani Diabaté ni umwuzukuru wa Sidiki Diabaté. Diabaté akomoka mu gisekuru cya 77 cy'abacuranzi mu muco gakondo w'abakurambere wa giriyoti, umuryango we ukaba ahanini ari abacuranzi b'injyana ya kora. Sekuru wa Sidiki Diabaté yanditse anafata amajwi ya alubumu ya mbere y'injyana ya kora mu 1970. Mubyara wa se Sona Jobarteh ni umuhanzi wa mbere w'umugore wakoze ku njyana ya kora ukomoka mu muryango wa Giriyoti. Nyirarume wabo Mamadou Sidiki Diabaté nawe ni umucuranzi ukomeye w'injyana ya kora.

Sidiki Diabate

Sidiki Diabaté yatawe muri yombi ku ya 24 Nzeri 2020, azira gukubita uwahoze ari umukunzi we.

Mali aho Sidiki Diabaté akomoka

[1]

Disikogarafi

[hindura | hindura inkomoko]
  • 2014 : Toumani & Sidiki, hamwe na se Toumani Diabaté
  • 2016 : Umuziki wa Diabateba, Vol. 1
  • 2017 : Lamomali, hamwe na -M-
  • 2019 : Béni
  1. "Arrêté depuis lundi : Sidiki Diabaté est sous mandat de dépôt - Lequotidien - Journal d'information Générale". Lequotidien.sn. Retrieved 2021-11-19.