Sharamariya

Kubijyanye na Wikipedia
Sharamariya
Sharamariya
Sharamariya

Sharamariya Uru rubuto rugira amazina atandukanye bitewe n’akarere. Abenshi baruzi ku izina rya coeur de boeuf, nyamara abandi nabo barwita sharamariya. Iri zina rya sharamariya rishobora kuba ryaraturutse ku izina ry’uru rubuto mu gifaransa kuko mu by’ukuri izina bwite si coeur de boeuf ahubwo ni chérimole. Mu cyongereza ni custard apple.Uru rubuto nubwo rudakunze kuboneka ahantu hose, nyamara ni rumwe mu mbuto z’ingenzi dore ko ruza mu mbuto zifasha umubiri wacu guhangana na kanseri. Uru rubuto rufatiye runini umubiri wacu haba umutima, uruhu, amagufa, n’ibindi. Ibi byose bigize uru rubuto nibyo biruha ubushobozi bwo kugira indwara ruturinda, ndetse n’ibyo rutuvura.[1][2][3]

Branch with fruits of cherimoya

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

  • Ibibabi bya sharamariya bifasha umubiri guhangana na kanseri naho ibishishwa byo ku giti bikavura indwara z’amenyo no kubabara ishinya, kimwe no kurwara ifumbi y’amenyo (kumwe woza amenyo ukava)
  • Vitamini C nkuko duhora tubivuga ni ingenzi mu gusukura umubiri ivanamo uburozi ikanawurinda indwara kuko yongerera ubudahangarwa ingufu.
  • Vitamin A ni nziza ku ruhu, amaso n’umusatsi
  • Potassium ifasha mu kurwanya gucika intege, ukagira ingufu mu mikaya
  • Magnesium ifasha mu kuringaniza igipimo cy’amazi mu mubiri. Ni nziza ku barwaye goute, rubagimpande no kuribwa mu ngingo
  • Umuringa ufasha mu kurinda kwituma impatwe
  • Fibre zifasha nazo mu kuvura impatwe no gutuma igogorwa rigenda neza
  • Sharamariya kandi ikoreshwa mu buvuzi gakondo bunyuranye. Igipondo cy uru rubuto ruhase gishyirwa ku bibyimba ibitobo n’ibikomere bigakira.[4][5]

Amshakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://umutihealth.com/sharamariya/
  2. https://yegob.rw/ibyo-kurya-byagufasha-kwirinda-no-guhangana-na-kanseri/
  3. https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/hari-umuhinzi-ushaka-ko-pome-zera-zikaboneka-ku-isoko-nka-voka/
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umutima-w-imfizi-urubuto-rukomeje-gukendera-mu-rwanda
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ukeneye-kugira-ubwonko-bukora-neza-urubuto-rwitwa-cherimoya-coeur-de-boeuf-umutima-w-imfizi-rwabigufashamo