Jump to content

Sezame

Kubijyanye na Wikipedia
sezame.
umugati uriho sezame

sezame birakize cyane mu myunyu ngugu. Manyeziyumu, ubutare, potasiyumu, Vitamines zo mu bwoko bwa A, B,C. Urugimbu rwa byo ni rwiza, bifite isukari nziza, n'inyubaka-mubiri ziri hagati ya 16-27%. Birakize mu byitwa soufre ishinzwe kwica uburozi buri mu maraso mu buryo rusange cyane cyane mu mwijima bitewe n'uko sezame n'ubunyobwa bikungahaye mu ntunga-mubiri, ni byiza kurya nkeya kuko zibaye nyinshi zaburagiza imyanya ishinzwe kunoza ibyo kurya. Mu ngano zisanzwe harimo inyubaka-mubiri 11,5%, umumero wa zo ukagira 28%.[1][2][3]

akamaro ka sezame ku mikorere y’ubwonko

[hindura | hindura inkomoko]
  • Imbuto za Sezame zifitiye akamaro gakomeye ubwonko kuko ziha imbaraga uruhererekane nyoborabwenge (Systeme nerveux), zituma kandi umuntu agira gutekereza vuba kandi neza, bigafasha abantu bakora akazi kabasaba gukoresha ubwonko cyane (nk’akazi ko mu biro).[1][4]
  • Imbuto za Sezame kandi ziba nziza ku bana bakiri bato kuko zifasha kugira ubushobozi bwo gufata mu mutwe bityo bigatuma biga neza.Abashakashatsi bavuga ko abana bariye izi mbuto bakiri bato bibafasha gutsinda amasomo akomera nk’aya siyansi.[1]
    ibimera byeraho sesame
  • Sezame
    Izi mbuto za Sezame zisukura imitsi y’amaraso yo mu bwonko bigatuma amaraso atembera neza mu bwonko bityo ukaba wirinze indwara ziterwa no kudatembera neza kw’amaraso mu bwonko.[1]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandamagazine.com/ubuzima/article/akamaro-ka-sezame-ku-mikorere-y-ubwonko
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://web.archive.org/web/20230227192623/https://agakiza.org/Sobanukirwa-akamaro-ka-sesame-mu-mubiri.html
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/menya-ibyiza-bya-sesame-n-ibyo-kwitondera-kuri-yo