Jump to content

Sandrine Isheja Butera

Kubijyanye na Wikipedia
Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera

Isheja Sandrine Butera ni umunyamakurukazi wamenyekanye mu biganiro by’imyidagaduro, n’ubuzima rusange ku ma radiyo atandukanye yo mu Rwanda. Kuri ubu anayobora ibirori bitandukanye cyane cyane ibyitabirwa n’abiyubashye ndetse niwe wari unakuriye akanama nkempurampaka mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018.[1]

Amashuri yize n'umwuga w'itangazamakuru

[hindura | hindura inkomoko]
Radiyo kiss fm Sandrine akoraho

Sandrine Isheja, ni umunyamakuru wakoreye Radiyo zitandukanye harimo Radio Salus, Isango Star na Kiss FM Rwanda mu biganiro by’ubumenyi n’imyidagaduro.[2]

Ibindi bikorwa

[hindura | hindura inkomoko]

Isheja Sandrine Butera yasezeranye n’umukunzi we Kagame Peter mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kuwa 15 Nyakanga 2016. Aho taliki ya 16 Nyakanga 2016 aribwo basezeranye imbere y’Imana bahamya isezerano ryabo ko bazabana akaramata. Aho magingo aya ari umunyamakuru ukunzwe ndetse wakoze kuri Radio zitandukanye zirimo Sarus ,Isango Star magingo aya akaba abarizwa kuri Kiss Fm.[3]

Ubuzima bwite

[hindura | hindura inkomoko]
Sandrine yize itangazamakuru muri Kaminuza y'u Rwanda

Sandrine Isheja Butera ni Bucura bw'iwabo mubana bavukana uko ari 3, Sandrine yize itangazamakuru nitumanaho asoza amashuri ye mumwaka [4] wa 2012 Sandrine yatangiye gukora umwuga we witangazamakuru muri 2008 ku ishuri yigagaho Kaminuza Sandrine kandi avugako akunda ibiryo bya Abashinwa ndetse no koga agakunda kandi umuziki cyane azwiho ko akunda amabara atandukanye muriyo harimo umutuku,Orange,n' icyatsi akunda kandi abantu bamusetsa cyane akunda igihugu cye cyu Rwanda ntakunda abanebwe cyangwa abantu bamubeshya.[5]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-30. Retrieved 2021-07-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-07-30. Retrieved 2021-07-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sandrine-isheja-yatangaje-umubare-w-abana-azabyara#!
  4. https://yegob.rw/inkuru-nziza-ku-bakunzi-bumunyamakuru-sandrine-isheja-butera/
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-15. Retrieved 2022-02-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)