Jump to content

Sakabaka

Kubijyanye na Wikipedia
Sakabaka
Sakabaka usanga muri hawaii
Sakabaka
Hawaii - Big Island
Sakabaka iherereye ku kirwa cya hawaii
Hawaii - Big Island
Sakabaka uri kukirwa cya Hawaii

Kimwe mu bisiga bishobora kuboneka mu Rwanda n’ahandi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni igisiga cyitwa Yellow billed kite bamwe bita Sakabaka. Ahantu henshi ibi bisiga biboneka bitwara imishwi y’inkoko cyangwa byirukanka inyuma y’inuma n’izindi nyoni.

Iyo turebye ku miterere y’iki gisiga tubona ko gifite umunwa w’umuhondo gusa ariko hari ikindi gisiga gisa n’iki neza ariko ku isongi ry’umunwa hakaba hariho akadomo k’umukara.

Icyo gisiga gifite akadomo k’umukara kiracyafatwa nk’iki gifite umunwa w’umuhondo gusa n’ubwo ubushakashatsi bukirimo gukorwa kugira ngo harebwe niba hari irindi tandukaniro riri hagati yabyo.

Igisiga bita Yellow billed kite

Imiterere yacyo

[hindura | hindura inkomoko]

Yellow-billed kite ni igisiga udashobora kwibeshyaho bitewe n’umunwa wacyo w’umuhondo. Amababa y’iki gisiga ni ikijuju cyijimye kandi imirizo yacyo imeze nk’ijya gukora inyuguti ya V.

Yellow billed kite ni kimwe mu bisiga bitari binini cyane kuko gishobora kugira uburebure bwa 55cm, gishobora kugira uburemere bwa 1 kg. Iki gisiga gishobora kurama imyaka 23.

Aho wagisanga

[hindura | hindura inkomoko]

Yellow billed kite iboneka mu mukenke, mu mashyamba ariko atagizwe n’ibiti bicucitse, ahantu h’imirambi ndetse ushobora no kuzibona ahantu hari ibikorwa bya muntu nko mu mijyi, mu byaro n’ahantu hari ibikorwa by’ubuhinzi.

Iki gisiga kigurukira ku butumburuke buto kugira ngo kibashe gufata umuhigo, ndetse gikunda kugenda hafi y’imihanda kugira ngo gifate ibintu byagonzwe n’imodoka.

Iki gisiga cyambukiranya imipaka ariko hagati mu mugabane wa Afurika. Yellow billed kite ishobora kuboneka mu bihugu binyurwamo n’umurongo utambitse ugabanya Isi mo kabiri (Equateur). Nubwo ibi bisiga bikunda kwimuka bitewe n’ibihe by’umwaka ariko mu Rwanda ighe cyose birahaboneka.

uko gihiga ibigitunga

Iki gisiga gitungwa n’ibintu bitandukanye uhereye ku dusimba duto, ibisimba bito bifite urutirigongo, imiswa, amafi, amayezi n’ibindi. Gishobora kurya inyoni zirimo nk’amoko atandukanye y’amasandi, imbeba, imiserebanya, ibinyamujonjorerwa, inzoka, ibinyamagurijana (umuhovu/umukondo w’inyana) n’utunyamabere.

Yellow billed kite ni kimwe mu bisiga byoroherwa no kuguruka ku buryo gishobora guhagarara mu kirere umwanya runaka kikaba cyanafata udusimba duto turimo kuguruka.

Imyororokere yacyo

[hindura | hindura inkomoko]

Yellow billed kite ni kimwe mu bisiga bidaca inyuma kigenzi cyacyo. Ibi bisiga iyo bigiye kororoka bijya ahantu ha byonyine kandi bikabungabunga umutekano waho.

Icyari cyubakwa n’ikigabo n’ikigore bifatanyije. Iyo icyari kimaze kuboneka ikigore gitera amagi 1-3 akararirwa n’ikigore cyonyine mu gihe cy’iminsi 37-38.

Muri icyo gihe ikigabo gishobora gusigariraho ikigore kugira ngo kijye gushaka ibyo kurya.

sakabaka

Iyo imishwi imaze guturagwa mu minsi 5-6 ibanza ikigabo kizanira ikigore ibyo kurya noneho ikigore kikajya kigaburira imishwi.

Iyo imishwi igize nibura ukwezi ikigore gifatanya n’ikigabo kuzana ibyo kurya byo gutunga imishwi. Mu minsi 40 imishwi iba itangiye kwiga kugengagenda mu biti ndetse nyuma y’iminsi micye igatangira kwiga kuguruka.

Ihagaze ite muri iki gihe?

[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo umubare w’ibi bisiga urimo kugenda ugabanuka ariko ntabwo biragera ku rwego rwo kuvuga ko birimo gucika. Impamvu zimwe na zimwe zihishe inyuma y’iri gabanuka harimo imihindagurikire y’ikirere, guhumana kw’amazi, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kurya ibintu bishwe n’uburozi.

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/ibyo-wamenya-kuri-yellow-billed-kite-igisiga-bamwe-bita-sakabaka