Saint Famille

Kubijyanye na Wikipedia

Aho iherereye[hindura | hindura inkomoko]

Saint Famille Parish

Iherereye mu kiyovu, mugi wa Kigali rwagati mu karere ka Nyarugenge, mu murwa mukuru w'u Rwanda.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Kiriziya ya Ste Famille ni paruwasi yitiriwe umuryango Mutagatifu Nazareti; ikaba yarashinzwe kuwa 21 Ugushyingo 1913 yashinzwe n'abapadiri b'umuryango w'Abamisiyoneri b'Afurika barimo; Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder. Iyi paruwasi yashinzwe ari iya 10 mu mwaka umwe na paruwasi Rambura, ikaba yarahimbaje yubile y'imyaka 100 ku itariki ya 19 Ugushyingo 2013. Kuva paruwasi yashingwa kugeza uyu munsi, imaze kubyarira kiliziya paruwasi 12, abapadiri 23 barimo Umusenyeri 1 wa Diyoseze ya Gikongoro bari mu butumwa hirya no hino muri kiliziya hakaba harimo 5 bitabye Imana.[1]

Kiliziya

Guhera mu mwaka wa 1961 abapadiri bera basimbuwe n'abapadiri ba Diyosezi, Padiri Michel RWABIGWI akaba ariwe wabaye padiri mukuru wambere mu ba padiri ba Diyosezi. kuva Ste Famille yashingwa abafurere 9 nibo bayihawemo ubutumwa n'abapadiri 110 babiri muri bo bakaba barabaye abasenyeri. Paruwasi ya Ste Famille yagiye igira ibihe bitandukanye kandi muribyo harimo ibibi n'ibyiza muri byo twavuga nk'inzara yatewe n'intambara ya mbere niya kabiri by'isi ndetse na jenocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.[2] Paruwasi ya Sainte Famille na centre National de pastorale Saint Paul ni amwe mumazu ya Kiliziya akomeye mu mugi wa Kigali akaba yarahungiwemo n'umubare munini w'abatutsi bari bizeye kurokoka bizeye kwakirwa neza n'abakozi b'Imana gusa siko byagenze kuko bagambaniwe nabo bari basanze harimo nabihaye Imana.[3]

Indi mishinga ya Saint Famille[hindura | hindura inkomoko]

Paroisse ste famille

Muri Kamena 2012 nibwo St Famille yatangije kubaka St Famille Hotel Ltd ahahoze amacumbi hazwi nka procure mu gikari cya kiliziya yitiriwe umuryango Mutagatifu "St Famile" ikaba ari umutungo bwite wa Arikidiyosezi ya Kigali. St Famille Hotel Ltd yatangiye gukorerwamo mu mwaka wa 2017.[4]

Église de la Sainte-Famille

Sainte Famille Hotel igizwe n'ibyumba 67 biri mu byiciro bitandukanye. Ifite salle z'inama harimo na salle ishobora kwakira abantu bari hagati ya 600 na 700, ikagira izindi salle 2 ntoya zishobora kwakira abantu bari hagati ya 50 na 80, ifite kandi aho barira (restaurent) inogeye ijisho ndetse n'igikoni kiri ku rwego mpuzamahanga aho umuntu ahabwa amafunguro atetse uko abyifuza.[5]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://web.archive.org/web/20210624203117/https://eglisecatholiquerwanda.org/sainte-famille
  2. https://web.archive.org/web/20210624203117/https://eglisecatholiquerwanda.org/sainte-famille
  3. https://cnlg.gov.rw/index.php?id=87&L=1&tx_news_pi1%5Bnews%5D=4276&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=051190c5c04872e4044631bb05f49d3d
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-24. Retrieved 2021-06-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)