Rwanda:Uruhare rw’umugore mw’iterambere

Kubijyanye na Wikipedia

INTANGIRIRO

Kera mu Rwanda rwo hambere umugore yaruwo gukora imirimo yo murugo gusa umugabo agafatwa nk’umutware w’urugo hirengagijwe ko bose bashobora guhabwa amahirwe angana.

Ikirenze kuri ibyo umuhungu niwe wigaga naho umukobwa akamenya ibijyanye no murugo gusa uko iminsi yagiye ishira imyumvire yagiye ihinduka .

UBUSHOBOZI BW’UMUGORE

Ibyo abantu bibwiraga ko abagore arabo gukora imirimo yo murugo gusa ubu byarahindutse.Umugore afite abushobozi bwo gukora ibintu bihambaye kandi byinshi mu gihe gito cyane cyane iyo ahawe amahirwe yo kugaragaza ubushobozi.


AMAHIRWE UMUGORE AFITE

Leta y’u Rwanda yagerageje gushyiraho uburyo bworoshye bwo guteza imbere umugore n’umukobwa.Yatanze amahirwe yo kwiga kumpande zombi ndetse agerageza no guhindura imyumvire y’abantu bashidikanya kubushobozi bw’umugore muri rusange.

Leta yerekanye ubushobozi by’umugore mwiterambere aho yagiye ibaha amahirwe mumyanya y’ubuyobozi igiye itandukanye.

Ubu umugore ashobora kuba umushoramari mwiza kandi ukomeye ndetse ashobora no kuba umuyobozi mwiza.


UMUSOZO

Nubwo leta ntako itagira ngo itange ubushobozi n’amahirwe ariko urugendo rwo kwigisha rwo ni rurerure.Abantu baracyafite imyumvire yo gusuzugura abagore no kubabona nkabanyantege nke gusa kwigisha nuguhozaho.