Jump to content

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 80 arasaba urubyiruko kurwanya umutima w’ubunyamaswa

Kubijyanye na Wikipedia

Umukecuru witwa Mukankuranga Anastasia w’imyaka 80 y’amavuko, utuye mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Munyiginya wo mu karere ka Rwamagana, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurwanya umutima w’ubunyamaswa ahubwo bakimakaza ubumuntu muri bo kugira ngo bazomore ibikomere u Rwanda rwakomeretse.

Umukecuru Mukankuranga, nk’umuntu mukuru wabonye amateka ya Jenoside, guhera mu mwaka wa 1959 ndetse no mu 1994, avuga ko iyo arimo kwibuka aya mateka aba nk’uzengereye mu mutwe ngo kuko byose byabaga areba

IMPAMVU UYUMUKECURU YAVUZE ATYA

Mu buryo bwumvikana neza, uyu mukecuru agaragaza amarangamutima yerekana ko inyigisho zigishwa muri iki gihe zigamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kubashishikariza gukora biteza imbere; ngo bikaba bihabanye cyane n’ubutegetsi bwabayeho mu Rwanda mbere y’umwaka w’1994 ari na bwo bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.


[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-umukecuru-w-imyaka-80-arasaba-urubyiruko-kurwanya-umutima-w